U Burayi Bwafunze Ibinyamakuru Bya Leta y’u Burusiya

Russia Today (RT) logo is seen on a smartphone in front of displayed Youtube logo in this illustration picture taken February 26, 2022. REUTERS/Dado Ruvic/Illustration

Ibinyamakuru Russia Today (RT) na Sputnik byo mu Burusiya bikomeje gukomanyirizwa, aho kuri uyu wa Kabiri konti zabyo kuri YouTube zafunzwe mu bihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ni ibyemezo birimo gufatwa hagamijwe gukumira ko u Burusiya bwumvikanisha impamvu y’intambara bwatangije kuri Ukraine, imaze gukura mu byabo abantu basaga 660,000.

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare bwo ikigo Meta Platforms Inc ari nacyo cyabyaye Facebook, cyatangaje ko kigiye gushyiraho uburyo butuma ibinyamakuru RT na Sputnik bya Leta y’u Burusiya bidakoresha imbuga zacyo muri EU.

Ni icyemezo cyafashwe ku “busabe bwa Guverinoma nyinshi na EU”, nk’uko byatangajwe kuri Twitter n’umwe mu bayobozi bakuru ba Meta, Nick Clegg.

- Advertisement -

Meta, Microsoft Corp na Alphabet Inc ibyara Google na YouTube, byaherukaga gukomanyiriza biriya binyamakuru bibiri ku buryo bitari bicyinjiza amafaranga ava mu matangazo abinyuzwaho.

Mu kurushaho kubipyinagaza, YouTube yatangaje ko yafunze konti za RT na Sputnik ku buryo mu Burayi zitagaragara.

Yatangaje iti “Turimo gufunga channel za RT na Sputnik kuri Youtube mu Burayi bwose, uhereye aka kanya.”

Kuri uyu wa Mbere kandi Microsoft Corp cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igiye kuvana application ya telefoni ya RT mu ishakiro ry’izindi ziboneka mu bubiko bwayo, Windows App store.

Yanatangaje ko itazongera kwemera isakazwa ry’amakuru ya RT na Sputnik, ihagarika kuba wabona biriya binyamakuru unyuze mu ishakiro rya Bing ndetse nta gikorwa cyo kwamamaza kizongera kugera kuri biriya binyamakuru giciye kuri Microsoft.

Google yo iheruka no gukuraho kuba umuntu yanyura mu bubiko bwa porogaramu za telefoni zikoresha ikoranabuhanga ryayo, agashyira muri telefoni ye application ya RT igihe ari ku butaka bwa Ukraine.

Hari nyuma yo gufunga uburyo bwatumaga ibinyamakuru bya Leta y’u Burusiya byinjiza amafaranga ava mu kwamamaza ku mbuga zabyo, applications cyangwa amashusho binyuza kuri YouTube.

Uretse ibijyanye n’itangazamakuru, u Burayi bwamaze gufatira ibihano amabanki akomeye yo mu Burusiya, abaherwe b’icyo gihugu ndetse n’amakipe yaho arimo gukurwa mu marushanwa mpuzamahanga.

Ibigo byinshi birimo gusesa amasezerano byari bifitanye n’ibyo mu Burusiya, cyane cyane ibirimo ukuboko kwa Leta.

Ni ibihano byitezwe ko bikomeza kwiyongera, ndetse Minisitiri w’Imari w’u Bufaransa, Bruno Le Maire, yabwiye radio Franceinfo ko bigomba kugeza ubukungu bw’u Burusiya “hafi y’ugusenyuka.”

Mu bihano byafashwe harimo gufatira imitungo y’abantu bakomeye barimo Perezida Vladmir Putin ubwe, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov, umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe ingufu (Rosneft), Igor Sechin, n’abaherwe Alexei Mordashov, Alisher Usmanov na Gennady Timchenko bose b’inshuti za Putin.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version