Perezida Kagame Yakiriye Minisitiri W’Ubukungu Mu Budage

Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye itsinda ryaturutse mu Budage riyobowe na Svenja Schulze, uyu akaba ari Minisitiri ushinzwe ubukungu mu Budage.

Ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda haranditse ko Minisitiri Schulze ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine.

Taarifa yemenye ko kuri gahunda y’ibyazanye Minisitiri Svenja Schulze harimo kuganira n’u Rwanda uko imirimo yo kubaka uruganda rw’inkingo yashyirwa mu bikorwa, kuganira uko u Rwanda rwafashwa mu mugambi warwo w’igihe kirekire wo kugabanya ibihumanya ikirere, n’uruhare rw’abagore mu iterambere rirambye.

Hari itangazo riherutse kuva mu Biro bya Minisitiri Schulze rivuga ko u Budage bwiteguye gukomeza gufasha u Rwanda mu migambi yarwo irambye irimo no kubaka uruganda rw’inkingo.

- Advertisement -

Rigira riti: “ Nyuma y’uko Perezida wacu asuye Senegal nk’ikindi gihugu kizubakwamo ruriya ruganda, nanjye nasuye u Rwanda. Uru ruganda rukora inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA ruratangira kubakwa vuba aha.”

Ubudage bwemeza ko ari ngombwa ko isi  ikorana n’Afurika kugira ngo nayo igire inganda zikora inkingo kugira ngo itazongera guhura n’icyorezo igahungabana.

Ubwo yakirwaga na Perezida Kagame, hari na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagimana na Minisiteri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Minisitiri Svenja Schulze

Hari n’andi makuru dufite avuga ko azahura na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Bayisenge Jeannette.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version