U Burundi Bugiye Gutangiza Ibarura Rusange Ry’Abaturage

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yaraye atangije ku mugaragaro ibarura rusange ry’abaturage. Ni icyemezo cya Politiki gifite byinshi kivuze ku buzima bw’igihugu kuko hashize iminsi igihugu kitabarura abagituye kubera ibibazo bya politiki bihamaze igihe.

Ibarura rusange riteganyijwe kuzaba umwaka utaha mu mwaka wa 2022.

Ibizakorwa muri ririya barura bikubiyemo no kuzerekana uko imibereho y’abaturage ihagaze mu nzego zirimo ubuhinzi, ubworozi, imiturire n’ibindi.

Perezida Ndayishimiye yaraye asabye Abarundi kuzorohereza abazakora ibarura kugira ngo hamenyekana uko igihugu gihagaze.

- Advertisement -

Imibare izava mu ibarura bizafasha abafata ibyemezo kugena uko ubuzima bw’u Burundi buzaba bumeze mu myaka iri imbere kandi bigafasha mu kuzamura ubukungu.

Ndayishimiye yagize ati: “ Nimudufasha mugaha abashinzwe amakuru bazabasaba  bizatuma mubona ko kubyara abo udashobora kurera bitakwiye.”

Kuva Perezida Ndayishimiye yagera ku butegetsi yatangiye imishinga igamije kuzamura ubukungu bw’u Burundi no kureshya abaterankunga n’abafatanyabikorwa babwo.

Bamwe muri bo ni Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’abo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe imiturire n’abaturage.

Ibarura riteganyijwe umwaka utaha rizaba ari irya kane u Burundi bukoze kuva bwabona Ubwigenge.

Amakuru avuga ko ingengo y’imari yagenewe ririya barura rusange ingana n’amafaranga y’u Burundi 48,556,797,000 ni ukuvuga $ 24,458,583.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo muri Nyakanga, 2018 ivuga ko u Burundi muri kiriya gihe bwari butuwe n’abantu 11,175,374.

Mu mwaka wa 1950 bwari butuwe n’abaturage 2,456,000.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubwiyongere bw’abatuye u Burundi buzamuka kuri 2.5% ku mwaka.

Ikindi ngo ni uko umugore w’Umurundikazi abyara abana 6.3.

Mu mwaka wa 2012 u Burundi bwari ubwa  mbere bufite abagore babyara abana benshi kurusha abandi ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version