RURA Yanenzwe Kwica Amategeko

Abadepite bagize Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gusuzuma imikoreshereze y’Imari ya Leta, PAC, banenze Urwego Ngenzuramikorere, RURA, kutubahiriza amategeko kandi isanzwe ifite inshingano zo guhana abatayubahiriza.

Ibyo kutubahiriza amategeko muri RURA ngo bimaze imyaka itatu bigaragara.

Ikindi Abadepite banenze RURA ni imicungire idashyize mu gaciro mu mitungirwe y’amasoko.

Kuri iyi ngingo, RURA yanenzwe kugenda biguru ntege mu gusinya amasezerano y’amasoko, abadepite bakavuga ko gutinda nka kuriya kuba gufite ibindi kugamije.

- Kwmamaza -

Bamwe muri bo bavuze ko bibabaje kubona mu mwaka wa 2017 hari amasoko 12 yari afite agaciro ka Miliyoni 538 Frw yatinze gusinywa hagashira iminsi 99 kandi itegeko rigenga amasoko rivuga ko ibyayo byagomba kurangira mu minsi 22 gusa.

No mu mwaka wa 2019 hari amasoko yari afite agaciro ka miliyoni 629 Frw atarasinyiwe igihe ndetse ngo no mu mwaka wakurikiyeho wa 2020 hari andi afite agaciro ka miliyoni 70 nayo atarasinyiwe igihe.

Kuri Depite Bakundufite Christine ngo ntibymvikana ukuntu  hashira amezi atanu abakozi ba RURA bashinzwe iby’amasoko bacyumvikana n’abafite amasoko uko yatangwa.

yashira hagikorwa ibijyanye no kumvikana ku biciro by’isoko ahubwo haba hari ikindi kibyihishe inyuma.

Depite Murara Jean Damascène  we anenga RURA kwica amategeko kandi ariyo yagombye kuba intangarugero mu kuyakurikiza.

Ngo kuba ishinzwe kugenzura imikorere y’ibindi bigo no  guteza imbere serivisi nziza ariko ikaba ari yo yagaragayemo ibibazo guhera mu mwaka wa 2017 kugeza mu wa 2020 ari ibintu bigayitse.

Yibajije imiterere y’isuzuma ryakorewe abakozi bakoze amakosa yo kunaniza ba rwiyemezamirimo batinza amasoko bakarenza iminsi 22 iteganyijwe bakageza kuri 99.

Itegeko rigenga imitangirwe y’amasoko ya Leta rivuga  ko iyo bigaragaye ko  umukozi yakoze amakosa nk’ariya  ashobora guhagarikwa mu gihe cy’amezi atatu adahembwa.

Ubwo yagiraga ibyo asobanura ku byo Ikigo ayoboye cyavugwaga ho, , Dr Nsabimana Ernest uyobora RURA yavuze ko buriya bukererwe bwatewe n’uko ibiganiro byo kwemeranya ku giciro byafashe igihe kinini.

Ati “Ikibazo kirahari ntabwo twagihunga kuko kiragaragara, izo nzira zagiye zifata igihe kinini aho zishobora kuba zarateje ikibazo mu izina ry’ubuyobozi ndabisabira imbabazi, ariko mvuga ko ari ibintu birimo gukosorwa kugira ngo ibyo bitazongera. Usibye gusiga isura mbi ikigo binateza ikibazo uwatsindiye isoko kandi na we yari afite ibyo yashakaga gukora.”

Yasezeranyije Abadepite ko intege nke zagaragaye zitazongera kubaho mu mitangire y’amasoko.

Ngo amasoko azajya atangwa binyuze mu ikoranabuhanga kandi ngo rizabyihutisha.

RURA  yashinjwe no gutanga amasoko ku giciro kiri hejuru y’igiteganyijwe mu ngengo y’imari ihari.

Ngo hari Miliyoni 67 Frw zishyuwe ibinyamakuru bibiri byo mu Rwanda kandi nta fagitire zatanzwe.

Kuri iyi ngingo RURA yisobanuye ivuga ko yayishyuye ishingiye ku kuba kimwe cyandika mu Cyongereza mu gihe ikindi ari icya Leta.

Hari n’andi yishyuwe imwe muri hotel zo mu Mujyi wa Kigali kubera ko ngo yari isanzwe ikorana na RURA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version