U Burundi Bukomeje Intambwe Mu Bubanyi N’Amahanga

Perezida w’u Burundi Bwana Evariste Ndayishimiye aherutse kugirira urugendo rw’akazi i Cairo mu Misiri, aganira na mugenzi we Abdel Fattah El-Sisi. Ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’uburyo wakongerwamo imbaraga.

Mbere y’uko agera i Cairo, hari itsinda ryo mu biro bye byagiyeyo kumutegurira inzira.

Abafite amakuru ya ruriya rugendo rwari rwagizwe ibanga babwiye ikinyamakuru Al-Ahram cyandika mu Cyarabu ko itsinda ry’abayobozi bakuru muri Biro by’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi ryahuye n’ibindi bikomerezwa byo mu Misiri baganira uko Misiri yafashe u  Burundi mu kwiteza imbere.

Hari izindi ngingo kandi zerekeye ibibera muri Africa baganiriyeho.

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi muri 2020 yagaragaje ubushake bwo kuzamura umubano igihugu cye gifitanye n’amahanga haba muri Tanzania, Guinée n’ahandi.

Gusa ntarasura u Rwanda. Ku rundi ruhande ariko Minisitiri w’u Burundi w’ububanyi n’amahanga Bwana Albert Shingiro aherutse mu Rwanda aganira na mugenzi we Dr Vincent Biruta uko umubano w’ibihugu byombi warushaho kuba mwiza.

Icyo gihe bahuriye i Nemba mu Bugesera, inama yabahuje yarangiye Shingiro asabye Biruta kuzasura u Burundi bakaganira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version