U Burundi Bwashyikirije U Rwanda Abarwanyi 11 Ba FLN

Leta y’u Burundi yashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, nyuma y’igihe narwo ruyishyikirije abandi bantu 21 bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Ni igikorwa cyabereye ku mupaka wa Nemba uhuza ibi bihugu byombi mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Kabiri.

Cyabaye binyuze muri gahunda yo kugenzura ibibazo by’umutekano bihuza ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM).

Ibihugu byombi byari bihagarariwe b’abayobozi bashinzwe iperereza rya gisirikare, ku ruhande rw’u Rwanda hari Brig Gen Vincent Nyakarundi mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Col Ernest Musaba.

- Advertisement -

Umugaba wungirije wa EJVM, Col Khalid. M Ahmed yavuze ko iki gikorwa cyo guhererekanya abakekwaho ibyaha ari ikimenyetso gikomeye cy’umubano mushya hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Ndizera ko iki kimenyetso kiza kwiyongera mu rugendo rukomeje rwo gushimangira umubano hagati y’ibihugu no mu bya dipolomasi ku Burundi n’u Rwanda nk’ibihugu binyamuryango bya ICGLR kandi bikaba ikimenyetso cy’ubucuti bushya n’ubutwererane hagati yabyo.”

Abayobozi bombi bashinzwe iperereza rya gisirikare bashimangiye ko “bashimishijwe n’imbaraga n’ubufatanye bigamije kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse ko hari byinshi bikeneye gukorwa muri icyo cyerekezo,” nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yabitangaje.

Ku wa 30 Nyakanga 2021 bwo Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zashyikirije u Burundi abarwanyi 19, bambutse umupaka bakagera ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko ku wa 29 Nzeri 2020.

Abo barwanyi biyemereye ko ari abo mu mutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bafite intwaro nyinshi zirimo into n’inini. Bari bamaze kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe, mu gice giherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

U Rwanda rwahise rumenyesha itsinda ry’ingabo zishinzwe kugenzura imipaka mu karere (Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM), runasaba iperereza rihuje ibihugu byombi ngo hanafatwe ingamba z’ibigomba gukurikira.

Muri Kanama kandi u Rwanda rwashyikirije u Burundi abagabo babiri bafatiwe ku butaka bwarwo nyuma yo gukorera ibyaha mu Burundi bagacika.

Umutwe wa FLN bariya bantu u Rwanda rwakiriye babarizwamo, wakunze kugaba ibitero mu gihugu uturutse mu Burundi, ukinjirira mu ishyamba rya rya Kibira rifatanye neza n’ishyamba rya Nyungwe.

Uyu mutwe wakoze ibitero byinshi ku butaka bw’u Rwanda mu myaka ya 2018 na 2019, ababikoze bica abaturage, barasahura ndetse batwika imitungo y’abaturage.

Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – ruherutse gukatira Paul Rusesabagina wari umuyobozi wa MRCD/FLN gufungwa imyaka 25, naho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari umuvugizi w’uwo mutwe akatirwa gufungwa imyaka 20.

Icyo gihe abacamanza bemeje ko umutwe wa MRCD/FLN ari uw’iterabwoba, kuko ibitero byawo “byakoze ibikorwa birimo kwica, gusahura no gutwika imitungo, nta kindi bigamije uretse gutera ubwoba abaturage batari mu mirwano, babasanze mu ngo zabo no mu modoka bari mu ngendo n’ahandi.”

U Rwanda n’u Burundi biri mu rugendo rwo kuzahura umubano, aho guhererekanya abakekwaho ibyaha ari imwe mu ntambwe igaragaza icyerekezo cyiza cyarwo.

Brig Gen Nyakarundi asinya ko u Rwanda rwakiriye bariya barwanyi
Colonel Musaba yari ahagarariye Ingabo z’u Burundi
Ifoto y’urwibutso nyuma y’iki gikorwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version