‘YE’: Izina Rishya Rya Kanye West

Copyright Shutterstock 2018;76561694;3500;2533;1543953415;Tue, 04 Dec 2018 19:56:55 GMT;0

Umuraperi wo muri Amerika witwaga Kanye West yahinduye izina rye mu buryo budasubirwaho yiyita Ye.

Muri Kanama, 2021 nibwo yari yandikiye urukiko asaba ko rwamwemerera guhindura izina, akitwa Ye.

Icyo gihe yavuze ko arihinduye kubera ‘impamvu ze bwite.’

Uyu muraperi w’imyaka 44 y’amavuko yanditse kuri Twitter ati: “ Njye mwari muzi nka Kanye West, ubu ndi YE”

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2018 hari alubumu yasohoye yise Ye.

Hari abavuga ko izina Ye ari impine ya Kanye West kandi ngo rifite ubusobanuro bufite aho buhuriye n’imyizerere ya Kanye.

Hari umunyamakuru wa Radio yitwa Big Boy yigeze kubwira ko Ye  rifite aho ryanditse muri Bibiliya.

Yabimubwiye mu mwaka wa 2018.

‘Ye’ aherutse gusohora alubumu yise Donda iriho indirimbo 27 zishobora gucurangwa mu gihe cy’amasaha abiri zidahagaze.

Bivuze ko buri ndirimbo imara byibura iminota ine.

Kanye West wahinduye izina akiyita Ye aherutse gutandukana n’uwahoze ari umugore we witwa Kim Kardashian.

Bafitanye abana bane.

Kim na Kanye( ubu wabaye Ye) bari mu byamamare bikomeye kurusha ibindi ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version