U Burundi Bwasoje Iperereza Ku Barwanyi 19 Bwashyikirijwe n‘u Rwanda

Polisi y’u Burundi yatangaje ko yasoje iperereza ku barwanyi 19 iheruka gushyikirizwa n’u Rwanda, ku buryo mu minsi mike bazatangira kugezwa imbere y’inkiko ngo baburanishwe ku byaha by’iterabwoba bakekwaho.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi Pierre Nkurikiye, kuri uyu wa Kabiri yabwiye itangazamakuru ko ku wa 20 Kanama 2020, u Burundi bwatewe n’umutwe w’iterabwoba uyobowe na Alexis Sinduhije, winjira mu Burundi uturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni umutwe uzwi nka RED-Tabara.

Abarwanyi bawo ngo binjiriye mu Ntara ya Rumonge bagenda bica abaturage b’inzirakarengane mu bice bya Gahuni, Mwaro na Murambya, baza gucikamo ibice, kimwe cyerekeza hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Ikindi gice cyo ngo cyari gifite umugambi wihariye wo gukora iterabwoba, gutega ibico no gukora ubwicanyi bwateguwe.

Abarwanyi binjiye mu Rwanda ngo nibo baje gufatwa ndetse bashyikirizwa u Burundi ku wa 30 Nyakanga. Abo barwanyi Polisi y’u Burundi yaberetse itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri.

Nkurikiye yakomeje ati “Tukaba tubamenyesha ko amaperereza kuri bo yarangiye, ubu rero bakaba bagiye gushyikirizwa ubutabera kugira ngo nabwo bukore ibikorwa byabwo, maze buzabacire imanza baryozwe ibibi bitandukanye bakoze.”

“Murabona ko bishe abantu benshi, bakomerekeje abantu benshi, baturikije imodoka nyinshi z’abantu, bagomba rero kuryozwa bino bintu kandi n’umukuru wabo Alexis Sinduhije azafatwa abiryozwe, bitinde bitebuke.”

Uretse igice cyinjiye mu Rwanda kigatabwa muri yombi, abarwanyi bari bahawe ubutumwa bwihariye ngo bari bane bafite n’imbunda enye. Ngo bakoze ibitero bitandukanye mu mujyi wa Bujumbura.

Nkurikiye yavuze ko bafite abo bakoranaga bari imbere mu Burundi, ku buryo iyo batahaba ibitero byabo bitari gushoboka.

Ati “Bivuze ko hakiri Abarundi batarumva ibyo turimo, hakiri Abarundi bakibika amakara mu mashara. Abo rero bazamenyekana, amaperereza azakomeza kugira umuntu uwo ariwe wese waba warafashije, yaragize uruhare na ruto kugira ngo aba banzi bakore iterabwoba nka ririya bice abantu, abibazwe.”

Yavuze ko hari abantu benshi b’inzirakarengane bazize ibikorwa by’uriya mutwe, ku buryo umuntu wese wagize uruhare mu gukorana nabo azafatwa akabibazwa.

Pierre Nkurikiye aganira n’abanyamakuru
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version