Ibisasu Byaturikiye i Kampala Byishe Umupolisi Umwe, Bikomeretsa Bagenzi Be 27

Polisi ya Uganda yemeje ko abantu batatu bishwe n’ibisasu byaturikiye mu murwa mukuru Kampala kuri uyu wa Kabiri harimo umupolisi umwe, mu gihe imibare y’abakomeretse yazamutse ikagera ku bantu 37, barimo abapolisi 27.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga, kuri uyu wa Gatatu yabwiye abanyamakuru ko abantu batatu bapfuye harimo Police Constable Amos Kungu n’abasivili Basibe Ismail na Christopher Sande.

Yagize ati “Turashaka kwizeza imiryango y’abitabye Imana ko abagize uruhare muri biriya bikorwa by’iterabwoba bazabiryozwa. Nubwo abagabye biriya bitero by’ubwiyahuzi babiguyemo, tuzi neza ko bafite ababatera inkunga, abo bakorana mu mahugurwa no mu kubaha inshingano muri ibyo bikorwa byo kumena amaraso.”

“Ikindi twamenye ko abantu 37 ari bo bakomeretse, barimo abapolisi 27 n’abasivili 10. Ndetse turashaka kubwira abaturage ko muri abo 37, abantu 24 bamaze gusezererwa mu bitaro, ubu hari abasivili batanu muri babandi icumi n’abapolisi umunani, nibo bakiri mu bitaro. Ni ukuvuga ko abakiri mu bitaro ari abantu 13.”

- Advertisement -

Ni ibitero byabaye bikurikirana kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, kuko icya mbere cyabaye ahagana saa 10:03′ z’i Kampala – saa 09:03′ ku isaha y’i Kigali – ikindi kiba nyuma y’iminota itatu gusa.

Igitero cya mbere cyagabwe hafi y’aho basakira abantu binjira muri sitasiyo ya Polisi ya Kampala (Central Police Station).

CP Enanga yagize ati “Ubwo twasuzumaga amashusho yafashwe na camera nyuma ya kiriya gitero, agaragaza neza uburyo umugabo wambaye ikoti ry’umukara uhetse igikapu mu mugongo yaturikije igisasu yari afite, gihita kimuhitana.”

Ibisate by’igisasu ngo byageze muri metero 30 uvuye aho cyaturikiye.

Nyuma y’iminota itatu gusa, saa 10:06 ikindi gisasu cyahise giturikira ku muhanda ugana mu Nteko ishinga amategeko, imbere y’inyubako ikoreramo Jubilee Insurance.

CP Enanga yakomeje ati “Abiyahuzi babiri bitwaje ibisasu bagaragaye bari kuri moto ebyiri bigize nk’abamotari. Baturikije ibisasu bari bafite bihita bibahitana.”

Ni ibitero byiswe iby’iby’iterabwoba, bikekwa ko byagabwe n’umutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulik ya Demokarasi ya Congo ariko ukagira n’abantu benshi bakorana bari imbere mu gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version