U Burusiya Bwafashe Drone Y’Amerika Bukekaho Gutatira Ukraine

"Sunrise illuminates a mosque's minaret rising over Baghdad, Iraq. Taken from Helicopter"

Umubano wa Amerika n’u Burusiya warushijeho kuzamba nyuma y’uko indege y’igisirikare cy’u Burusiya ishyize igitutu kuri drone ya gisirikare y’Amerika yo mu bwoko bwa Reaper yari yageze mu kirere kiri hejuru y’Inyanja y’Umukura, bikarangira iguye mu mazi.

I Moscow  bavuga ko nta kabuza iriya ndege yari yaje mu bikorwa by’ubutasi ku Burusiya itatira Ukraine ariko i Washington bo bakabihakana.

Ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika ziba mu Burayi bwitwa US Europe Command  bwatangaje ko biriya byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri agana saa mbiri ku isaha y’i Kigali.

Indege ebyiri z’Abarusiya zo mu bwoko bwa Su-27 zagurutse hejuru ya drone y’Amerika bita MQ-9 Reaper drone  ziyotsa igitutu kugeza ubwo iguye mu mazi y’Inyanja y’Umukara, Black Sea.

- Kwmamaza -

Bivugwa zayigonze ibaba, ikabura uko yifata kugeza ubwo yagwaga mu nyanja y’Umukara.

Ni indege ifite agaciro ka Miliyoni $32.

Inyanja y’Umukara ikora ku bihugu byinshi birimo u Burusiya na Ukraine

Nyuma y’uko bibaye, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yahise itumiza uhagarariye u Burusiya ngo asobanure icyatumwe iwabo bakora biriya.

Perezidansi y’Amerika yavuze ko ibyabaye atari ibintu byo kwihanganira.

Ku ruhande rw’u Burusiya, bavuga ko kohereza indege nka MQ-9 Reaper mu gice ‘gituranye’ n’u Burusiya ari umwanduranyo.

Bavuga ko kwitwaza ko iriya ndege yari iri hejuru y’amazi mpuzamahanga( amazi atagira igihugu yitirirwa) bityo bikanzurwa ko  nta kibazo yari iteje u Burusiya ari ‘ukwigiza nkana’.

Ngo ntibari  bureke iriya ndege ngo igere mu kirere gituranye cyane n’u Burusiya hanyuma yongere igende kubera ko ishobora kuba hari amakuru yakuruye mu Burusiya.

u Burusiya buturanye kubera n’Inyanja y’Umukara ku gice cya Crimea cyahoze kuri Ukraine kugeza mu mwaka wa 2014.

Ibiro ntaramakuru by’Abarusiya bitwa RIA bivuga ko muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu bavuga ko nta ntambara yeruye bashaka kurwana  n’Amerika.

Umwe mu bakozi b’iriya Minisiteri witwa Anatoly Antonov  yavuze ko icyo bashaka ari uko ibiganiro  bikorwa mu bwubahane kandi hakirindwa icyatuma umuriro waka hagati y’ibice byombi.

Minisiteri y’ingabo z’Amerika, Pentagon, ivuga ko indege yabo yari iri mu kazi kayo gasanzwe ko gufata no gusesengura amakuru.

Abasirikare babyita ISR(intelligence, surveillance, reconnaissance).

Ikiri kwibazwaho kugeza ubu ni ukumenya uko biri bugende ingabo z’u Burusiya nizibona amakuru agaragaza ko hari ayo iriya ndege yari yamaze gukusanya mu bibera mu gace buherereyemo.

Uburusiya buvuga ko  bwohereje indege zabwo ebyiri gusanganira iriya y’Abanyamerika kubera ko bwabonaga ko iri gusatira ikirere cyayo.

Iby’iki kibazo biri mu byo isi iri buhange amaso mu minsi iri imbere.

Mu gihe Amerika ivugwa ho ko yari yohereje indege gutata u Burusiya, mu minsi ishize nayo yahanuye igipirizo cya rutura cyari kiri mu kirere cyayo bivugwa ko cyahoherejwe n’u Bushinwa ngo kihakurure amakuru.

I Beijing barabihakanye, bavuga ko kiriya gikoresho cyari icy’ubushakashatsi mu by’ubumenyi bw’ikirere, meteorology.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version