Gasabo: Yahaye Umupolisi Ruswa Ngo Atamuziza EBM

Umugabo witwa Niyonsaba w’imyaka 44 yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo guha umupolisi ruswa ya Frw 70,000 ngo atamukurikirana kuko yagurishije imbaho ntazitangire fagitire ya EBM.

Ubwo yafatwaga, yabwiye Polisi ko impamvu adatanga EBM ari uko ‘ntayo afite.’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissionner of Police (CP) John Bosco Kabera  avuga ko uriya mucuruzi yafatiwe mu bikorwa Polisi imaze iminsi ikora ifatanyije n’izindi nzego zishizwe imisoro byo kureba abacuruzi badakoresha imashini ya EBM mu gutanga inyemezabwishyu.

Niyonsaba yafashwe amaze kugurisha imbaho zifite agaciro ka Frw 56,000 atatangiye inyemezabwishyu ya EBM.

- Advertisement -

Yafatiwe mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera avuga ko uriya mugabo agifatwa, yabanje kwemera ko ‘koko’ ibyo yakoze bidakwiye.

Nyuma yo kubyemera atyo, yakoze mu mufuka akuramo Frw 70,000 abihereza umupolisi ngo ntamukurikirane.

Uwo mupolisi yahise abimenyesha bagenzi bahita bata uwo mugabo muri yombi.

CP Kabera avuga ko Niyonsaba yakoze ibyaha bibiri agiye gukurikiranwaho mu mategeko birimo icyo kunyereza imisoro no kugerageza gutanga ruswa.

Yasabye abaturage kwirinda kwishora mu byaha bya ruswa kuko bibateza igihombo no gufungwa ndetse n’ubukungu bw’igihugu bukahadindirira.

Yaboneyeho kugira inama abakora ubucuruzi kubahiriza amabwiriza basabwa bakirinda kunyereza imisoro, abibutsa ko badakwiye kubaho bakwepana n’inzego zibabaza impamvu badakoresha inyemezabwishyu zigezweho za EBM.

CP Kabera asaba abacuruzi kudakwepana n’inzego ahubwo bagashyira mu bikorwa ibyo basabwa

Niyonsaba n’amafaranga yafatanywe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho.

Hashize iminsi itanu(hari taliki 14, Mutarama, 2023) mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango hafatiwe umugabo witwa Hategekimana ukurikiranyweho guha umupolisi ruswa ya Frw 100,000 mu ruhame undi arayanga agahita amuta muri yombi.

Yayimuhaye agiraga ngo uwo mupolisi amufashirize abantu babiri gutsinda ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Ruhango: Umupolisi Yaherewe Ruswa ‘Mu Ruhame’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version