U Bushinwa Bugiye Kubaka Urugomero Rw’Amashanyarazi ‘Rwa Karahabutaka’

Urugomero u Bushinwa bugiye kubaka mu bisozi bya Himalaya nirwo ruzaba rutanga amashanyarazi menshi kurusha izindi ku isi.  Ruzatanga kilowatts miliyari 300 ku mwaka, izi zikaba ari inshuro eshatu izitangwa n’urugomero rwiswe The Three Gorges Dam rwubatswe ku ruzi rwa Yang Tsé narwo ruba mu Bushinwa.

Uru rugomero ruzubakwa ku mugezi uca mu misozi ya Himalaya witwa Ganga-Brahmaputra River, uca mu Ntara ya Tibet y’u Bushinwa.

Ruzubakwa n’Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe kubaka ingomero z’amashanyarazi kitwa PowerChina.

N’ubwo imiryango mpuzamahanga yita ku bidukikije iri kwamagana uriya mushinga kubera kuwushinja kuzangiza ibidukikije, ubutegetsi bw’u Bushinwa ntibubikozwa.

- Advertisement -

Buvuga ko umushinga uzubakwa kandi ko hazakurikizwa ibisabwa byose ngo ibidukikije birindwe aho bizashoboka hose.

Ni umugezi uca mu misozi ya Himalaya

Ikindi ni uko ubutegetsi bwo mu Buhinde buvuga ko kubaka ruriya rugomero bizagabanya amazi yajyaga mu Nyanja y’u Buhinde, bityo bikazangiza ibidukikije.

Ruriya rugomero ngo ruzatuma hari amoko y’amafi yabaga muri biriya bice apfa bitume urusobe rw’aho rw’ibinyabuzima ruhungabana.

U Buhinde burashaka kuwukoma mu nkokora…

Nyuma yo kubona ko u Bushinwa bufite umugambi wo kubucura amazi ava mu misozi ya Himalaya, u Buhinde nabwo bwiyemeje gutanguranwa bukubaka urugomero rwabwo.

Birasa nk’aho ibi bihugu biri gutanguranwa kugira ngo hatagira igicura ikindi amazi amanuka muri Himalaya, iki gice kikaba ari cyo gikize ku masoko y’amazi menshi kurusha ahandi ku isi.

Urugomero rwari urwa mbere mu gutanga amashanyarazi menshi ku isi narwo ruba mu Bushinwa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version