U Rwanda Mu Biganiro Bigamije Kurinda Ibinyabuzima Biba Mu Mazi

I Nairobi muri Kenya hari kubera Inama mpuzamahanga y’Abayobozi b’ibigo na za Minisiteri zishinzwe kwita ku bidukikije igamije kwiga umushinga w’amasezerano azashyinywa mu rwego rwo kurinda ibinyabuzima biba mu mazi ngo bitabangamirwa n’ibikorwa bya muntu  cyane cyane ibikozwe muri pulasitiki.

Ibiganiro biri kubera muri iriya nama bigamije gufasha ibihugu kureba uko hashyirwamo umushinga w’amasezerano agamije kubuza ko ibinyabuzima byo mu Nyanja byangirika hanyuma ibyo bari bwemeranyeho bakazabigeza ku Nteko yaguye y’Abayobozi muri UN bashinzwe kwita ku bidukikije.

Aba bayobozi bakora mu ishami rya UN rishinzwe kurengera ibidukikije ryitwa UN Environment.

Ni Inama ya gatanu ihuza abagize iri shami biteganyijwe ko izaterana mu mpera za Gicurasi, 2022.

U Rwanda na Peru nibyo bihugu biyoboye ibiganiro biri kubera Nairobi  byatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 21, Gashyantare, 2022.

Zimwe mu ngingo abayirimo bari kwigaho ni uburyo za Leta n’abikorera bakora ibikoresho bidakoreshwa rimwe ngo bijugunywe kandi biri mu bitabora niyo byajugunywa mu mazi bikamara yo imyaka myinshi.

Ibi bikoresho birimo ibya pulasitiki bitabora ibyo bita ‘marine litter.’

Undi mushinga abari muri iriya nama bari kwiga ni ukureba ibikoresho bya Pulasitiki byajya binagurwa kugira ngo bidakomeza kuba biri aho bihumanya ikirere kandi bishobora kubyazwa ibindi.

U Rwanda na Peru ni ibihugu byari byarabanje kugeza uriya mushinga k’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bidukikije.

Hari mu nama yabereye i Geneva mu Busuwisi mu Mwaka wa 2021.

Kuva icyo gihe hari ibiganiro birambuye byakozwe kuri iyi ngingo,  bigashingira ku nyandiko mbanzirizamushinga ( draft) yatunganyijwe nyuma y’ibiganiro byakorewe i Geneva mu mwaka wa 2021.

Ibikubiye muri iyi nyandiko nibyemezwa, bizatuma habaho ibiganiro hagati y’abayobozi bigamije kureba uko ibikoresho bya pulasitiki byacungwa neza, hirindwa ko byakwangiza ibidukikije.

U Rwanda na Peru bizakora inyandiko isobanutse y’uburyo ibi byagerwaho hanyuma nisuzumwa bikagaragara ko inoze izaterwa inkunga n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’ibindi bihugu byateye imbere kandi biharanira kurengera ibidukikije.

Muri iriya nyandiko harimo ingingo zisaba ibihugu kuzashyiraho gahunda mu mashuri no mu bigo by’ubushakashatsi zigamije guteza imbere ubushakashatsi mu butabire hagamijwe kurengera ibidukikije.

Umuyobozi w’Ishami rya UN rishinzwe kurengera ibidukikije Madamu Inger Andersen avuga ko mu mushinga wo kurengera ibidukikije, hagomba gushyirwaho uburyo bwo kurinda ko ibikoresho(kuva bigitangira gukorerwa mu nganda) byakwangiza ibidukikije kuzagenda kugeza bigeze mu Nyanja.

N’ubwo ibihugu bituriye inyanja ari byo byugarijwe cyane n’imyanda ya pulasitiki imenwa mu Nyanja, u Rwanda rushimirwa ko rugira uruhare rugaragara mu rugamba rwo kurengera ibidukikije.

Umuyobozi mukuru wa REMA Madamu Juliet Kabera uhagarariye u Rwanda muri iriya nama yagize ati: “ Ubufatanye mu kurengera ibidukikije ni ingenzi ku batuye isi bose. Ni ngombwa ko abayituye bashyiraho ingamba zigaragara zo guhangana n’iki kibazo.”

U Rwanda ruri mu bihugu bishimirwa umuhati byashyize mu gukumira ko pulasitiki ijugunywa aho ibonye hose.

Bamwe mu baturutemberamo bajya bavuga ko rufite isuku kuko bigoye kubona ahantu harunze pulasitiki cyangwa ibindi bintu bitabora.

Ni ikintu Leta yashyizemo imbaraga k’uburyo na Polisi ifata igashyikiriza ubutabera abantu bacuruza amashashi atabora.

Kugeza ubu ibihugu 60 byamaze kwemeza ko bishyigikiye uriya mushinga.

Muri byo harimo u Rwanda, Peru,  Leta zunze ubumwe z’Amerika, Senegal, Costa Rica, Norway, u Busuwisi, Guinea, Philippines, Ecuador, Kenya, Chile, Colombia, Uganda, Madagascar, u Bwongereza, Cabo Verde, Azerbaijan, Dominican Republic, Uruguay, Panama, Timor-Leste, Bosnia and Herzegovina, Georgia, Comoros, Eswatini, Pakistan, Benin, Gabon, Iceland, Georgia, Koreya y’Epfo, Ibirwa bya Mauritius, Macedonia ya Ruguru, Djibouti, Iran n’ibindi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version