Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ubujurire guhamya Paul Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba maze agahanishwa gufungwa burundu, aho kuba imyaka 25 yahawe n’Urukiko rukuru.
Kuri uyu wa 21 Werurwe nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwasoje iburanisha ku bujurire bw’Ubushinjacyaha, butishimiye ibihano byahawe abari abayobozi n’abarwanyi b’umutwe wa MRCD/FLN.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gutesha agaciro ubujurire bw’abaregwa basabye kugabanyirizwa ibihano, uretse Nsabimana Jean Damascene wahamijwe icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora icyaha cy’iterabwoba kandi atarakirezwe.
Bwasabye ariko ko Nsabimana, Rusesabagina na Nizeyimana Marc bahamwa n’icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kandi hakwemezwa ko “bakoze ubwabo ibikorwa by’iterabwoba, aho kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byakozwe n’abandi.”
Bwanasabye urukiko guhamya Nsabimana icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Rusesabagina agahamwa n’ibyaha by’iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe n’icyaha cyo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.
Ubushinjacyaha kandi bwasabye urukiko guhamya icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe Nizeyimana Marc, Bizimana Cassien, Nsengimana Herman, Iyamuremye Emmanuel, Niyirora Marcel, Kwitonda Andre, Nhimiyimana Emmanuel, Ndagijimana Jean Chretien, Hakizimana Theogene, Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase.
Umushinjacyaha yakomeje ati “Ibi byaha turasaba ko babihamwa ku nyongera y’ibyo bahamijwe ku rwego rwa mbere.”
Ubushinjacyaha bwasabye ko “Nsabimana Callixte Alias Sankara ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, ko Rusesabagina Paul ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, kuri Nizeyimana Marc, turasaba ko yahanishwa igifungo cya burundu.”
Nsabimana yari yarahanishijwe gufungwa imyaka 20 kimwe na Nizeyimana Marc.
Ubushinjacyaha kandi bwasabiye Nsengimana Herman gufungwa imyaka 20 kimwe na Iyamuremye Emmanuel, Kwitonda Andre, Nshimiyimana Emmanuel, Hakizimana Theogene, Ndagisjimana Jean Chretien, Nsanzubukire Felicien, Munyaneza Anastase, Nikuze Simeon, Ntabangamyimana Joseph na Mukandutiye Angelina.
Ni mu gihe Niyirora Marcel we yasabiwe gufungwa imyaka 15.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko “nta gihindutse” ku bihano Urukiko Rukuru rwahaye Bizimana Cassien, Matakamba Jean Berchmas, Shaban Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude na Nsabimana Jean Damascene.
Umushinjacyaha yakomeje ati “Ibi nibikurikizwa nyakubahwa Perezida, banyakubahwa bacamanza, bizaba ari ubutabera.”
Nsabimana Sankara yavuze ko nta rundi rukiko bafite bazajuririramo icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire, ku buryo rukwiye guca inkoni izamba.
Yavuze ko icyifuzo cy’Ubushinjacyaha cyo kumufuga imyaka 25 kitagamije kumugorora kubera ko ubutabera ntabwo ari ukwihorera.
Yakomeje ati “N’iyo byaha kumvisha umuntu, ntabwo wakumvisha umuntu wemeye gukorana n’ubutabera, wenda byaha ku muntu winangiye.”
Yavuze ko igihano yasabiwe gitandukanye n’isezerano yahawe ryo kugabanyirizwa ibihano ubwo yasabwaga gufasha ubutabera, asaba urukiko kumworohereza.
Ati “Ibyabaye byarabaye nta marira narira kugira ngo mbisubize inyuma, bibaho mu buzima ko umuntu ashobora gukora ikosa, ikibazo nkaba mbona cyaba gutsimbarara ku bintu wabonye ko ari amakosa, ntabwo ari wo murongo nahisemo.”
“Ntabwo nahisemo umurongo wo kuba kagarara, nahisemo umurongo wo gufasha ubutabera, nkaba nsaba rero uru rukiko ko rwazareba ku ruhande rumwe ibibi nakoze, ariko rukareba ku rundi ruhande ibyiza nakoze, byo gufasha ubutabera, mukabiheraho mungabanyiriza ibihano. Nkaba mbizeza ko niteguye kuzaba umunyarwanda mwiza wubahiriza abategeko y’igihugu nk’ivanjili ntagatifu.”
Ntabwo Rusesabagina yigeze yitabira iburanisha ku bushake bwe, urubanza rukomeza adahari.
Umucamanza yemeje ko urubanza ruzasomwa ku wa 21 Werurwe 2022, saa tatu.
Rusesabagina Yakatiwe Gufungwa Imyaka 25, Nsabimana ‘Sankara’ Akatirwa 20