Uruganda rutunganya peteroli rwa Cardón, ruherereye i Punto Fijo muri Leta ya Falcón muri Venezuela rwahiye. Ni urugenda rwa kabiri rukomeye muri iki gihugu Amerika imaze iminsi yemeranyije nacyo gukorana mu bucukuzi bw’ibikomoka kuri petelori.
Nk’uko Reuters ibitangaza, inkongi yatangiriye ku muyoboro utwara gaze kandi uruganda rwahiye rusanzwe rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru 300,000 ku munsi iyo rwakoze akazi karwo mu buryo bwuzuye.
Uruganda rwa Cardón ni kimwe mu bigo bigize Paraguaná Refining Center, ikigo kinini gitunganya peteroli kigizwe na Cardón na Amuay.
Ubushobozi bwacyo bwose bwo gutunganya peteroli bugera kuri hafi barili 940,000 ku munsi, nubwo mu myaka ishize cyakoraga munsi cyane y’ubushobozi bwacyo kubera ibibazo by’ibikoresho bishaje kandi bike, kubura ishoramari n’ibibazo by’imikorere n’imikoranire y’inzego z’iki gihugu kiri ku Mugabane wa Amerika y’Epfo.
Venezuela ibitse mu butaka bwayo peteroli nyinshi kurusha ahandi ku isi kuko abahanga mu kuyipima bavuga ko hari yo iyajya mu tugunguru miliyari 303 ni ukuvuga hafi 17% cy’iri ahandi ku isi.
Igice kinini cy’iya ntigitunganyijwe kandi amahanga, cyane cyane Amerika n’Ubushinwa, yarayibengutse k’uburyo ayishaka cyane.
Petelori n’ibiyokomokaho ni ingenzi mu nganda zikora ibintu byinshi birimo ibya palasitiri bikoreshwa kwa muganga, mu ntwaro, mu gukora imyenda n’ibindi binyabutabire by’ingenzi mu gukora ibyo abantu bakenera henshi ku isi.
Nubwo Venezuela ifite byo byose, ubucukuzi bw’ubu bukungu bwaragabanutse cyane ugereranyije n’uko bwagendaga mu myaka yashize.
Muri Kanama 2026, umuryango w’ibihugu bicukura petelori nyinshi ku isi witwa OPEC wagaragazaga ko Venezuela yashoboraga gucukura hafi utugunguru miliyoni 1.2 ku munsi, mu gihe ibicuruzwa byayo byoherezwa mu mahanga muri Nzeri byari byaragabanutse hafi 9%, bigera kuri miliyoni 1.08 z’utugunguru ku munsi.
Muri uwo kwezi, Amerika yakuyeyo utugera kuri 629,000.
Hagati aho, umubano bamwe bita ‘uw’agahato’ hagati ya Amerika na Venezuela urakomeje.
Mbere, wabanje kuzamo amananiza yaterwaga na Amerika yashakaga guhana ubutegetsi bwa Caracas( Umurwa mukuru wa Venezuela) kuko bwari bwarayishyize ku ruhande, buhitamo gukorana n’Ubushinwa n’Abarusiya.
Amerika yahagaritse gutumiza ibintu muri Venezuela nyuma y’ibihano yashyize kuri sosiyete ya Leta y’iki gihugu yitwa PDVSA mu 2019.
Nyuma mu 2022, Amerika yatangiye koroshya bimwe muri ibyo bihano, bituma ikigo cyayo gikora imodoka kikanacukura ibikomoka kuri petelori kitwa Chevron cyongera kohereza peteroli ikomoka mu mishinga yacyo gihuriyeho na PDVSA muri Venezuela kijya mu nganda zitunganya peteroli zo ku nkombe za Gulf Coast muri Amerika.
Muri 2026, amasosiyete yo muri Amerika yongeye kugira uruhare mu rwego rw’ingufu muri Venezuela.
Urugero ikigo Baker Hughes muri Ukwakira 2026 cyasinyanye amasezerano na PDVSA n’abandi bafatanyabikorwa agamije guteza imbere ibikorwa remezo bya gaze no gushyigikira imishinga mishya ya peteroli na gaze.
Ababirebera hafi bavuga ko kuba ikigo Cardón cyahiye, bishobora kugira ingaruka ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli muri Venezuela, cyane cyane mu gihe igihugu gisanzwe gifite ubushobozi buke bwo gutunganya peteroli ugereranyije n’ubushobozi bw’inganda zacyo.
Ku ruhande rw’Amerika, Venezuela ikomeje kuba imari ishyushye…

