Ngororero: Mwarimu Akurikiranyweho Kwica Uwamusabaga Indezo

Mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero haravugwa inkuru y’umwarimu ufunganywe n’abantu batanu, akurikirakiranyweho kwica uwo babyaranye wamusabaga indezo.

Ubugenzacyaha bwatangaje ko bwabafunze muri Werurwe, 2024 bubakurikiranyeho ubwicanyi, ubufaanyacyaha muri bwo ni kwica Claudine Nyirakanani w’imyaka 42 y’amavuko

Umwarimu ukurikiranyweho iki cyaha yitwa Théoneste Musabyimana akaba yari atuye mu Mudugudu wa Nyamwungo, Akagarika Vuganyana, Umurenge wa Nyange muri Ngororero.

Ubwo bwicanyi bivugwa ko bwakozwe taliki 22, Werurwe, 2024 kandi uyu mwarimu yari yarigeze gukatirwa kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, arirega yemera icyaha arafungwa aza gufungurwa.

- Advertisement -

Abafunzwe ni Musabyimana, Ndayambaje Vedaste, Mukesharukundo Alexis,  Oswald bita Gapyisi, Dusanimana Venuste na Mujawamaliya Berthilde uyu akaba ari umugore wa Musabyimana.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye Umunyamakuru wa TV/Radio 1 ko intandaro y’icyateye urupfu ari uko nyakwigendera yari yarabyaranye na Musabyimana ariko akanga gutanga indezo kandi yari yarabitegetswe n’urukiko.

Ati: “ Musabyimana yabyaranye na nyakwigendera Nyirakanani Claudine urukiko ruza kumutegeka kujya atanga indezo ya Frw 20,000 buri kwezi;  ibyo byaje kuba intandaro yo kumwica”.

Dr Murangira akomeza agira ati: “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Musabyimana amaze gutegekwa n’Urukiko kujya atanga indezo ya buri kwezi;  afatanyije n’umugore we, batangiye koherereza nyakwigendera ubutumwa bugufi bumutera ubwoba bamubwira ko nubwo abatsinze ku bijyanye n’indezo, ntazo bazamuha niyo yazibona azazihabwa batakiriho”.

Abafashwe dosiye yoherejwe mu  Bushinjacyaha taliki 03, Mata, 2024 nabwo buyiregera Urukiko tariki ya 07, Mata, 2024 .

Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko “Nta mpamvu n’imwe yabaho yatuma umuntu yambura undi ubuzima.”

Abaturarwanda barasabwa kudahishira icyaha icyo aricyo cyose, bakajya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe.

Ibi byaha bihamye bazahanishwa igifungo cya burundu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version