U Rwanda Na Congo Bongeye Kwiyemeza Kurandura FDLR

Abayobora ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda na RD Congo bemeje inyandiko inzobere zashyizeho ivuga ku bigomba gukorwa mu mugambi w’amahoro mu kurandura FDLR nk’uko Ibiro ntaramakuru bya Angola bibivuga.

Inyandiko ikibiyemo ibyo byemezo yitwa ‘Experts’ Report on the Concept of Operations (CONOPS)’ yemejwe mu biganiro byo ku wa Mbere hagati ya Minisitiri Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Minisitiri Thérèse Kayikwamba bahujwe na mugenzi wabo Téte António wa Angola.

Ibiro Ntaramakuru bya Angola bivuga ko mu kwemeza iyo nyandiko “DRC n’u Rwanda byemeje igikoresho cyo gufasha kugera ku mahoro”.

Mbere byatangajwe ko iyi nyandiko, ikubiyemo mu buryo burambuye ibigomba gukorwa ku ngingo ebyiri z’ingenzi bivugwa ko umuhuza wa Angola yahaye impande zombi kugira ngo haboneke amahoro.

- Kwmamaza -

Zirimo kurandura FDLR n’ u Rwanda rukareka ingamba zarwo zo kwirinda.

U Rwanda rushinja Leta ya DR Congo gukorana n’umutwe wa FDLR kandi ruvuga ko uteye inkeke ubusugire n’umutekano w’igihugu byarwo.

DR Congo ishinja Leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23  kandi abategetsi bayo  bakavuga M23 ari abasirikare b’u Rwanda.

Mu gihe ibyo bivugwa, M23 ikomeje gufata ahantu henshi.

Aho harimo na teritwari ya Walikale n’ahandi.

Mu biganiro byabanje impande zombi zashinjanyaga amananiza.

Ibiro Ntaramakuru Angop bivuga ko mu nama yo ku wa mbere, impande zombi zumvikanye ko bikenewe ko vuba bishoboka bakomeza ibiganiro no ku zindi ngingo zisigaye kuri iyo nyandiko y’ibanze y’ubwumvikane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version