U Rwanda Na DRC Congo Bemeranyije Kuri ‘Ejo Hazaza’ H’Impunzi

Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda, Kayisire Solange yaraye ahuriye i Geneva na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa DRC Congo witwa  Christophe Lutundula APALA, Pen’APALA.

Bagiranye ibiganiro byanzuriwemo amasezerano yemerera impunzi zahungiye kuri buri gihugu gutahuka ‘ku bushake’.

Ayo masezerano yasinywe hari Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, witwa Filippo Grandi.

Uyu mugabo niwe watumije iyi nama.

- Advertisement -

Inyandiko ya nyuma y’iyi nama  ikubiyemo ibyemezo byafatiwemo biri mu myanzuro 16.

Muri iyo,  iy’ingenzi ivuga kubyo  DR Congo n’u Rwanda byiyemeje gukurikiza, uwa mbere uvuga  “kwiyemeza no gukurikiza amasezerano y’impande eshatu (u Rwanda, Congo na UNHCR) ibyo bihugu byasinye tariki 17 Gashyantare, 2010 i Kigali, n’ayasinyiwe i Goma tariki 30 Nyakanga, 2010′.

Ni amasezerano yemerera impunzi z’Abanyarwanda zahungiye muri DRC Congo n’impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Rwanda ‘gutaha ku bushake’.

Umwanzuro wa 12 w’amasezerano yaraye asinywe uvuga ko ibihugu byombi byiyemeje gushyiraho uburyo bw’ibiganiro bigamije ‘kunoza mu buryo burambye’ gutahuka kw’impunzi ziri muri ibyo bihugu.

Uwa 13 uvuga ko ibihugu byombi byeyemeje kwemerera impunzi gutahuka no gukurikiza ihame ry’umutekano kandi gutaha bigakorwa mu nzira zihesheje agaciro impunzi.

DR Congo n’u Rwanda byiyemeje no gukemura inzitizi zijyanye n’umutekano w’abiyemeje gutaha no korohereza buri ruhande kumenya amakuru ‘yumvikana kandi agezweho’ ajyanye n’aho izo mpunzi zitahutse zijya.

Muri uyu mujyo, harimo no gukorera ubukangurambaga impunzi aho ziri, kandi hakabaho kuzifasha gusubira mu buzima busanzwe.

Umwanzuro wa 15 uvuga ko ibihugu byombi byiyemeje guha ubuhungiro abakeneye kurindwa n’Umuryango mpuzamahanga, bikagendera ku masezerano mpuzamahanga asanzwe ahari.

Nyuma y’iyi nama nk’uko bikubiye mu masezerano yasinywe, intuma z’u Rwanda n’iza DR Congo mu kwezi kumwe zizahurira mu yindi nama i Nairobi, izafasha ku rwego tekiniki ikazakora ku bijyanye no kongera gusuzuma neza uburyo amasezerano yo mu mwaka wa 2010 yavuzwe haruguru yasubukurwa agatangira gushyirwa mu bikorwa.

Hazanasuzumwa uko impunzi z’Abanyarwanda bahungiye muri DR  Congo, n’Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda, zakongera kujya zitahuka ku bushake, hashingiwe by’umvikanyweho ku masezerano ya Kigali n’iy’i Goma yo mu mwaka  2010 yavuzwe haruguru.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Me Alain Mukuralinda yavuze ko amasezerano yaraye asinywe ari intambwe nziza ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR Filippo Grandi na Min Kayisire Solange
Aya masezerano yishimiwe n’impande zombi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version