U Rwanda Na Madagascar Mu Bucuruzi Bwagutse

Abashoramari bo muri Madagascar baganiriye n’abo mu Rwanda uko imikoranire yarushaho gutera imbere.

Clare Akamanzi yabahaye ikaze mu Rwanda avuga ko abacuruzi bo mu Rwanda bishimira kuba bagiye gukorana n’abo muri Madagascar kugira ngo buri ruhande rurebe aho rwashora mu nyungu za buri ruhande.

Avuga ko 2019 hari amasezerano yari yarasinywe hagati y’ibihugu byombi, ariko ngo ubu ni uburyo bwo kuyakomeza no kwagura aho azashyirirwa mu bikorwa.

Akamanzi avuga ko ibihugu byombi bizakorana mu nzego zirimo ikoranabuhanga, amabuye y’agaciro, ibikorwemezo, ikoranabuhanga n’ahandi.

- Advertisement -

Yababwiye ko bakwiye kuza bisanga kubera ko u Rwanda rufunguwe amarembo.

Ati: “ Gukora ubucuruzi mu Rwanda biroroshye kubera ko bifata amasaha atandatu gusa kandi aho umuntu yaba ari hose yabikora niyo yaba yicaye iwe.”

Ikindi yababwiye ni uko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutera imbere bityo nabo bashoye mu Rwanda bazamukana narwo muri iryo terambere.

Yabibukije ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi ko bizwi hose.

Uhagarariye Federasiyo y’abikorera muri Madagascar Rakotomarara yashimye ko u Rwanda rufunguye ku bashoramari kandi avuga ko ibigo 40 byitabiriye iriya nama( byo ku bihugu byombi) byiteguye gukora neza kugira ngo ubu bufatanye buzatange umusaruro urambye.

Yasabye bagenzi be bo mu Rwanda ko bagomba kujya gushora muri Madagascar kuko hari amahirwe menshi y’ishoramari harimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ahandi.

Iki kiganiro kitabiriwe  n’abashoramari bo mu bihugu byombi, ku ruhande rwa Madagascar bahagarariwe na  Perezida wayo Andrei Rajoelina, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, uw’ibikorwa remezo na Minisitiri w’ikoranabuhanga na inovasiyo.

Perezida wa Madagascar Andrei Rajoelina ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version