Mu Murenge wa Remera Akarere ka Gasabo ahitwa Rukiri II haraye hadutse inkongi ihitana umuzamu wari uraririye imari y’aho.
Amakuru twashoboye kubona avuga ko ibi byago byabaye saa munani na mirongo 35(02h35) z’ijoro.
Byabereye mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Rukiri II, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge witwa Déo Rugabirwa yabwiye Taarifa ko koko hari umuntu wahiriye muri ibyo byago arapfa.
Ni uwitwa Selemani Nambiyukuri w’imyaka 58 y’amavuko, akaba yari ashinzwe kurinda iyo nzu.
Rugabirwa avuga ko hari abandi bantu bakomerekejwe n’ibirimi by’umuriro ariko agashima ko Polisi yahise itabara ikawuzimya.
Iyo nzu yahiye yari Ibiro bya Station ya Essence yitwa Source Oil Ltd.
Uretse uwapfuye twavuze haruguru, abandi bakomerekejwe n’umuriro ni Régis Ishimwe Niyonkuru na Eric Tuyishime wari uje gutabara ndetse na Itangishaka, bose bajyanywe mu Bitaro bya Kibagabaga ngo bavurwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Déo Rugabirwa avuga ko hakekwa ko intsinga zakomanyeho mu buryo budakwiye( court-circuit) bibyara inkongi.
Ku bw’amahirwe, iriya Station ifite ubwishingizi kandi ibyangiritse byabaruwe bifite agaciro ka Frw 500,000.