Kaminuza Y’Ubuzima Rusange Ya Butaro Ikomeje Kubyirura Intiti

Kaminuza y’ubuzima rusange ya Butaro, University of Global Health Equity-Butaro Campus yaraye ihaye impamyabumenyi abanyeshuri 46 baturutse mu bihugu 13 byo hirya no hino ku isi.

Byari mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center.

Abo banyeshuuri bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu ari cyo The Master of Science In Global Health Delivery Program.

Abahawe amasomo akubiye muri iki cyiciro bize hakurikijwe integanyanyigisho isanzwe ikurikizwa mu ishuri ry’ubuzima rya Kaminuza ya Harvard bita Harvard Medical School.

- Advertisement -

Ni abo mu bihugu by’u Burundi, Canada, DRC, Ethiopia, Kenya, Liberia, Malawi, Nigeria, u Rwanda, Syria, Zimbabwe na Amerika.

Bitezweho kuzazana impinduka cyangwa inyunganizi mu mivurire yo mu bihugu byabo.

Bize amashami manini atatu ari yo: Ubuzima bukomatanyije( One Health), Uburinganire n’ubuzima bw’imyororokere ndetse no kwita ku buzima buboneye.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana yababwiye ko bazaba ingirakamaro nibaramuka baharaniye ko aho bakomoka, ubusumbane mu kubona serivisi z’ubuzima bucika.

Avuga ko iki ari ikibazo kiri henshi ku isi kandi kibuza abantu amahirwe yo kuvurwa ngo bakire.

Ubwo busumbane yungamo ko bugaragarira mu ibura ry’imiti, abaganga, abaforomo n’inkingo.

No mu Rwanda ngo icyo kibazo kirahari!

Icyakora Nsanzimana avuga ko ntako u Rwanda rudakora ngo ruzibe icyo cyuho n’ubwo hakiri byinshi byo gukora.

Intego yarwo ni ukongera umubare w’abaganga n’abaforomo ku buryo bazikuba kane(4)mu myaka itanu(5) iri imbere.

Hamwe mu ho u Rwanda ruzakura abakozi bazarufasha kuziba icyo cyuho ni muri iriya Kaminuza nk’uko Minisitiri w’ubuzima abyemeza.

Ati: “ Urwego rw’ubuzima mu Rwanda rurabakeneye, u Rwanda rurabakeneye. Dukeneye abantu bahanga udushya mu rwego rw’ubuzima, wenda bakazahanga urukingo runaka cyangwa ikoranabuhanga runaka rifasha mu gutanga serivisi z’ubuzima. Dukeneye udushya tuzadufasha mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana

Uyu muhanga mu by’ibyorezo n’indwara muri rusange yibukije abiga ubuvuzi ko ikintu cya mbere muganga mwiza agira ari umutima ukunda umurwayi.

Ku rundi ruhande, umuyobozi ushinzwe iby’ubuzima rusange muri iriya Kaminuza witwa Dr. Joia Mukherjee yabwiye abarangije amasomo yabo ko ejo habo ari heza kandi ko na Kaminuza barangijemo yishimira ko babaye bamwe mu bagize umuryango mugari w’abayizemo.

Ni umuryango b bita Alma Matter.

Umwe mu barangije muri iriya gahunda mu kiciro cyaraye cyambaye,  ukomoka muri Liberia yabwiye Taarifa ko amasomo bakuye yo azatuma bahindurira abandi ubuzima, bagatanga serivisi zihamye.

Yitwa Anthony C. Kwarbo.

Ngo aho bazajya hose bazajya bigaragaza.

Umunyarwandakazi witwa Peace Iraguha urangije amasomo mu byerekeye uburinganire n’ubuzima bw’imyororokere, yasabye bagenzi be kuzirikana akamaro ko guhora baharanira ko buri gitsina kidahezwa.

Avuga ko ari ngombwa ko za ‘kirazira zitsikamira’ abakobwa cyangwa abagore ntibagere ku ntego zabo, zirwanywa.

Kuri we, nta gihugu cyagera ku iterambere rirambye igihe cyose hari abagituye cyaheje.

Mugenzi we witwa Ruth Zihiga Uwase warangije amasomo mu by’ubuzima bukomatanyije avuga ko mu kazi ke na bagenzi be bazaharanira ko abatagira kivurira nabo babona serivisi z’ubuzima kuko nabo ari abantu.

Avuga ko ari ngombwa ko abantu nk’abo babona ijwi ribavugira.

Kaminuza y’Ubuzima rusange ya Butaro (University of Global Health Equity (UGHE), iba mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera.

Iherutse gushyirwa ku mwanya wa kabiri muri Afurika muri Kaminuza zituma ubuzima bw’abatuye aho zubatse, buba bwiza.

Ni amakuru aherutse gutangazwa muri raporo yitwa Sub-Saharan Africa (SSA) University Rankings yasohowe n’ikigo Times Higher Education.

Ni ikigo cy’Abongereza gitanga amakuru ku mikorere y’amashuri makuru na za Kaminuza.

Icyo gihe Kaminuza y’ubuzima rusange ya Butaro yahawe amanota 92,2%.

Impamyabumenyi zahawe abanyeshuri 46 baturutse mu bihugu 13 byo hirya no hino ku isi.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version