Imwe mu ngingo zikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Pologne harimo iy’uko Kigali na Warsaw bazakorana mu guhugura abakora ububanyi n’amahanga, bigakorwa binyuze mu kigo kibyigisha kizubakwa mu gihe kiri imbere.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere taliki 19, Kamena, 2023 na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent na mugenzi we wa Pologne witwa Zbigniew Rau.
Minisitiri Biruta yitabiriye Inama y’Abambasaderi iteraniye i Warsaw izarangira imirimo yayo ku wa 23 Kamena, 2023.
Yaboneho kuganira na mugenzi we wa Polonye ku mubano w’ibihugu byombi byibanze ku butwererane mu rwego rw’ubukungu.
Biteganyijwe ko ririya shuri ryigisha ibya Dipolomasi rizashyigikira gahunda yo guhererekanya ubumenyi n’amahugurwa hagati ya Leta zombi.
Taliki 5 Ukuboza 2022 nabwo u Rwanda na Pologne byashyize umukono ku masezerano arebana n’ubufatanye n’ubutwererane mu bya gisirikare, by’umwihariko mu kwimakaza inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.
Icyo gihe u Rwanda na Pologne byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibigo by’ishoramari.
Mu 2021 na bwo impamde zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bya Politiki ndetse n’arebana n’umutekano hifashishijwe ikoranabuhanga.
Today, Foreign Ministers of Poland 🇵🇱 @RauZbigniew and Rwanda 🇷🇼 @Vbiruta signed an agreement on the training of diplomatic personnel.
The 🇵🇱 Diplomatic Academy will support the training exchange programme and the efforts of 🇷🇼 MFA in establishing its staff training institution. pic.twitter.com/xvRAbfCPhk
— Ministry of Foreign Affairs 🇵🇱 (@PolandMFA) June 19, 2023
U Rwanda rwatangiye kubana na Pologne guhera taliki 10, Nyakanga, 1962.
Kuva mu myaka ya 1960 kugeza mu 2017, Ambasaderi wa Pologne muri Kenya ni we wabaga uhagarariye inyungu z’igihugu cye no mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2018 kugeza mu mwaka wa 2022, Ambasaderi w’icyo gihugu muri Tanzania ni we wahawe no guhagararira inyungu zacyo no mu Rwanda.
Taliki ya 1 Ukuboza, 2023 ni bwo hafunguwe Ambasade ya mbere ya Pologne mu Rwanda ifite icyicaro i Kigali.
Mu 2021 ni bwo u Rwanda rwafunguye Ambasade ya mbere i Warsaw muri Pologne, ihagarariwe na Prof. Anastase Shyaka ari we wabaye Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri icyo gihugu kugeza n’uyu munsi.