Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza yigisha ikoranabuhanga iri mu zikomeye muri Singapore. Ni Kaminuza yitwa Nanyang Technological University.
Yabikoreye mu ruzinduko ari mo muri kiriya gihugu cyo muri Asia kiri mu bifite ikoranabuhanga rikomeye kurusha ibindi mu gace giherereyemo na henshi ku isi.
Umukuru w’u Rwanda ari muri Singapore mu ruzinduko rw’akazi.
Imwe mu ngingo ziri muri ariya masezerano ivuga ko guhera mu mwaka wa 2023, abanyarwanda bazaba bujuje ibisabwa bazatangira kujya kwiga muri Singapore muri Kaminuza ya Nanyang Technological University.
Perezida Kagame yahaye abanyeshuri n’abarimu ndetse n’abayobozi b’iyi Kaminuza ikiganiro kibanda ku rugendo rw’iterambere u Rwanda rurimo muri iki gihe kandi rukaba ari urugendo rudaheza.
Buri Munyarwanda wese arugiramo uruhare.
Akigera muri iki gihugu, yakiriwe n’abayobozi bacyo bakuru nyuma bamujyana gusura ingoro yerekana amateka y’iriya Kaminuza mu myaka 30 ishize.
Muri iyi myaka, iyi Kaminuza yateye imbere k’uburyo yabaye imwe muri Kaminuza zikomeye kurusha izindi ku isi.
President Kagame has arrived at the Nanyang Technological University, where he begins with a tour of the exhibition showcasing the university’s history over the last 30 years that have led to @NTUsg becoming one of the top academic institutions globally. pic.twitter.com/kqwBj0cuor
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 30, 2022
Umubano w’u Rwanda na Singapore urakomeye.
Ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Singapore witwa Lee Hsien Loong uherutse gusura u Rwanda( hashize amezi atatu), Perezida Paul Kagame yahaye abanyamakuru ikiganiro ababwira ko u Rwanda rwishimira intambwe ubufatanye bw’ibihugu byombi bumaze gutera.
Ni imikoranire iri mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, imikorere y’amabanki, ubutabera, ubuzima, ubucuruzi n’ibindi.
Umukuru w’u Rwanda yashimiye Lee Hsien Loong ko yagumye mu Rwanda nyuma yo kwitabira CHOGM kugira ngo aganire n’abayobozi barwo ku ngingo zitandukanye z’imibanire y’ibihugu byombi.
Lee Hsien Loong yavuze ko ari ubwa mbere asuye igihugu cy’Afurika kandi avuga ko yishimiye kuganira n’u Rwanda kugira ngo imikoranire irushijeho gutezwa imbere.
Avuga ko Singapore nubwo iri kure y’u Rwanda by’umwihariko n’Afurika muri rusange ariko ngo ni igihugu gikorana neza n’Afurika.
Abanyamakuru babajije icyo aba bayobozi bombi bavuga ku bantu bashinja u Rwanda na Singapore ko ari ibihugu bifite abayobozi batubahiriza uburenganzira bwa muntu, basubiza ko icy’ingenzi ari ugukorera igihugu, ibikorwa bikivugira.
Hari ikintu gikomeye u Rwanda rwakomeza kwigira kuri Singore…
Ubwo u Rwanda rwatangira urugendo rwo kubaka ubukungu bwarwo bushingiye ku baturage, uburezi n’ikoranabuhanga rwahisemo gukurikiza urugero rwa Singopore, igihugu gito kiri muri Aziya y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba.
Iki gihugu kiri mu Nyanja yiswe iy’Abashinwa gifite abaturage bize benshi kandi biga amashuri menshi, gifite demukarasi kandi kizira ruswa nk’uko imbwa izira umuheha!
U Rwanda narwo rwasanze ruramutse rwigiye kuri iki gihugu, rukigisha abarutuye imyuga n’ikoranabuhanga, rugashyiraho ingamba zikumira ruswa kandi rugaha iya mbere umutekano rwatera imbere mu buryo bwihuse.
Ibi rwaranabitangiye kuko biragaragara ko mu myaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ruhagaze neza mu majyambere mu ngeri nyinshi.
Kubera ko Singapore yateye imbere kandi ikaba iri mu bihugu by’Aziya byorohereza abashoramari, byatumye abayigana baba benshi, bazana za miliyoni na miliyari z’amadolari y’Amerika($) bituma abayituye babona akazi, baba abaherwe.
Icyakora ubu Singapore ifite ikindi kibazo!
Guverinoma ya Singapore irashaka abacungamari(financial managers) bakiri bato bazayifasha mu myaka 30, 40 …iri imbere.
Impamvu ni uko abahari muri iki gihe bari gusaza kandi biganjemo abanyamahanga.
Iyi niyo mpamvu hashyizweho uburyo bwo gutangira guhugura abana bafite imyaka byibura 16 mu byerekeye ibaruramari n’icungamari.
Urugero ni urw’umukobwa wo mu mashuri yisumbuye witwa Yi Ke Cao ukunze kwitabira inama z’abayobozi b’ibigo by’imari baba baganira uko umutungo uhagaze, uko wakongerwa n’uko hakwirindwa icyawuhungabanya cyose.
Ni umwe mu bangavu n’ingimbi benshi bo muri Singapore bari guhugurwa uko bazakorera igihugu mu myaka myinshi iri imbere mu rwego rw’imari.
Iyi myiteguro ikorwa kuko hari abakire bakomeye ku isi bari kujya gukorera muri Singapore kandi bajyanyeyo amafaranga menshi cyane.
Mu bushishozi bwa Guverinoma ya kiriya gihugu, yasanze mu myaka iri imbere kizakenera ababaruramari n’abacungamari benshi kandi bakiri bato bazita ku mutungo wacyo bityo itangira kubategura hakiri kare.
Yirinze wa mugani w’Abanyarwanda ngo ‘izijya guhona zihera mu ruhongore’.
Abo bakire batega amatwi izo ntiti zikiri nto…
Yi Ke Cao yabwiye ikinyamakuru cy’Umunyamerika witwa Micheal Bloomberg cyandika ku bukungu kitwa The Bloomberg ko ubwo yitabiraga inama bariya bakire bari bakoze, yari afite ubwoba, yibaza niba ari bwumve imvugo yabo ndetse niba ari butinyuke kugira icyo ababaza.
Ubwoba bwaje gushira ubwo yabonaga ko ari abagabo n’abagore beza biteguye kumutega amatwi.
Ku mwaka 17 afite muri iki gihe, Yi Ke Cao yahawe Ibiro akoreramo akazi mu gihe runaka cyagenwe ku munsi kugira ngo yimenyereze akazi ka ba CEO akiri muto.
Kugira ngo agere kuri uyu mwanya yabanje kubihatanira na bagenzi be 10 arabatsinda.
Nyuma y’uko muri Hong Kong havukiye ibibazo bya Politiki ifitanye n’igihangange kitwa u Bushinwa, abashoramari bahisemo kwimura imari yabo bayivana yo bayijyana muri Singapore.
Ibindi bigo bikomeye byo muri Amerika n’u Burayi byasanze Singapore ari ahantu heza ho gushinga ibirindiro mu karere iherereyemo.
Aho kugira ngo Singapore ijye gushaka abahanga mu by’imari mu Burayi n’Amerika yahisemo gutegura abaturage bayo.
U Rwanda narwo ruri gutera imbere: hari inganda zubakwa, ibigo by’itumanaho, iby’ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi.
Ikindi giherutse kuzanwa mu Rwanda ni Icyicaro cya FIFA mu karere ruherereyemo, bikaba ari intambwe nziza mu kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru.
COVID-19 nimara gucisha make, birashoboka ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero kingana cyangwa kiruta ubwo cyari kiriho mu myaka yayibanjirije.
Kuki Guverinoma mu bushobozi bwayo itatangira kwigira kuri Singapore uburyo bwo gutegura abana b’u Rwanda bazarucungira imari mu myaka 30 cyangwa 40 iri imbere?
Hari abanyamahanga bayobora ibigo bimwe bya Leta bagahembwa akayabo.
Yewe hari n’abigeze gutoza Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru(AMAVUBI) bahembwa akayabo ariko ntibayigeza no mu kiciro Mashami Vincent ‘aherutse’ kuyigezaho!
Gutangira gutegura abana b’Abanyarwanda mu rwego rwo gucunga imari byazafasha Leta kubona abakozi b’abenegihugu bagikorera mu nyungu zacyo kandi bagikunze.
Uko bimeze kose ‘ntabwo Umunyamahanga yakunda u Rwanda kurusha nyirarwo’.
Muri Singapore hari ikigo cyashinzwe na Leta kitwa The Investment Management Association of Singapore gifasha bariya bana kubona amasomo n’ibindi bikenewe byose ngo bige ibarura n’icungamari.
U Rwanda narwo mu mikoro yarwo rwabishobora kuko rwanashoboye gushyiraho Agaciro Development Fund, iki kikaba ari ikigega cyo kwishakamo imari yo kwihaza nta guhora ruri ‘nyamutegera akazaza ejo.’
Kutaba nyamutegera akazaza ejo bigomba kurebwa mu buryo bwagutse, u Rwanda rugatangira kubishyira mu bana barwo kandi mu nzego zitandukanye.
N’ubwo ubukungu bwarwo butangana n’ubwa Singapore, ariko u Rwanda rwashaka aho rukura ayo mikoro yo gutegura intiti zarwo zizarucungira imari mu gihe ruzaba rutera imbere ku muvuduko uruta uwo ruriho muri iki gihe.
Ibanga ry’abayobozi ba Singapore ni uko bateganya uko igihugu cyabo kizaba kimeze mu myaka byibura 50 iri imbere kandi bakabishyira ku rupapuro.
Ibi bituma bakora uko bashoboye bagategura ikizasabwa cyose ngo babigereho kandi ntibibagirwe gukomeza gusigasira iby’ibanze bagezeho birimo umutekano, kwanga ruswa, gukunda igihugu no kwakirana yombi abashoramari.