Mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Gahanga hatashywe inzu zigezweho zubatswe mu buryo burondereza ubutaka kandi zujuje ibisabwa ngo uzituye yumve aguwe neza.
Zubatswe mu Mudugudu bahaye izina rya Umutuzo Village, mu rwego rwo kumvisha abazituye n’abazazitura ko kuzima bivuze guca ukubiri na rwaserera zo guhora wimuka kubera ubukode.
Umwe mu bayobozi bakuru batangije uriya mushinga bise ‘Gira Inzu’ witwa Stéphane Monceaux yavuze ko bahisemo gushora mu Rwanda kubera ko ari igihugu gitekanye kandi cyorohereza ishoramari.
Ati: “Twagira ngo tubereke icyo dushobora gukora kandi mwabibonye dushoboye. Ni umushinga kandi twateguye cyera ariko twishimiye ko ugezweho, ariko iki ni ikiciro cya mbere turacyafite indi mishinga.”
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré yashimye abatekereje uriya mushinga avuga ko uje wunganira umubano u Rwanda rusanzwe rifitanye n’u Bufaransa.
Anfré avuga ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu mishinga ifitiye akamaro ibihugu byombi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yavuze ko imishinga igamije kubonera Abanyarwanda aho batura heza ari iyo kwishimirwa.
Ngo iri mu mujyo w’ibyo Leta y’u Rwanda ishaka kugeza ku baturage bayo cyane cyane abatuye mu Mujyi wa Kigali.
Ati: “Umujyi wa Kigali utuwe na Miliyoni 1.5. Buri mwaka hiyongeraho abantu 350,000. Uko abaturage biyongera niko bazakenera aho gutura. Ikindi kandi mu myaka 30 iri imbere abatuye Kigali bazaba barikubye gatatu.”
Rubingisa avuga ko abatuye Umujyi wa Kigali bose bishimira gutura aheza kandi ngo bizabigeraho uko imishinga yo kubibafashamo izagenda ibegerezwa.
Ikigo cyatangije uyu mushinga kitwa Gira Inzu. Gihuriweho n’Abanyarwanda ndetse n’Abafaransa.
Cyatangiye gukora mu mwaka wa 2019.
Mu nzu 250 giteganya kubaka buri mwaka, muri uyu kimaze kubaka inzu 67, buri inzu ikagira igiciro kiri hagati ya Miliyoni Frw 35 na Miliyoni Frw 120 bitewe n’inzu umuntu yifuza.
Hari izifite ibyuma bibiri na salon n’izifite ibyumba bitandatu..
Barateganya no kuzubaka izifite agaciro ka Miliyoni Frw 15.
Inzu zubatswe kugeza ubu zifite aho abana bagenewe gukinira, ahatewe ibiti ndetse n’amatara kugira ngo ubusabane bukomeze no mu masaha y’ijoro.
Izi nyubako zubatswe mu Mudugudu wa Kagasa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.