I Kabul muri Afghanistan haturikiye igisasu cyahitanye abantu 19 abanndi 27 barakomereka. Byabereye hafi y’umusigiti ahiganje Abisilamu b’Aba Shiite. Kuva Abatalibani bongera kwisubiza Afghanistan Abanyamerika n’abandi bari bafatanyije bagataha, umutekano uhamye muri iki gihugu nturagerwaho.
Nk’ubu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Taliki 30,Nzeri, 2022 abatuye ahitwa Dashti Barchi bakanguwe n’urusaku rukomeye rw’igisasu cyahaturikiye gihitana benshi.
Aka gace gatuwe n’abaturage ba nyamuke bo mu Bisilamu n’Aba Shiite.
Kugeza ubu nta muntu cyangwa umutwe runaka urigamba iki gitero, ariko birakekwa ko cyaba cyagabwe n’abarwanyi bagize umutwe witwa Islamic State Group kuko wigeze no kugaba igitero nk’iki muri Kanama, 2021.
Cyagabwe mu baturage b’ahitwa Hazara.
Umuvugizi wa Guverinoma y’Abatalibani witwa Abdul Nafi Takor yabwiye Associated Press ko kiriya gitero cyabaye mu cyakare mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ariko nta bintu byinshi yabitangaje ho.
Abo muri Islamic State Group bigeze kwibasira imisigiti yo muri Kabul n’ahandi hafite ubusobanuro bukomeye mu mwemerere y’Abatalibani bahagaba ibitero.
Hagati aho, ni ngombwa kwibuka ko hari undi mugabo ufite umutwe wa gisikare warahiriye guhangamura Abatalibani.
Yitwa Massoud.
Uyu mugabo yigeze gutozwa n’ingabo z’Amerika n’u Bwongereza kugira ngo azafashe mu kurwanya Abatalibani.
Mu mpera z’umwaka wa 2021 hari amakuru yatangajwe na Reuters yavugaga ko imirwano yabaye kuwa Gatandatu Taliki 04, Nzeri, 2021 yabereye mu gace ka Panjshir kari mu Majyaruguru y’Umurwa mukuru wa Afghanistan ari wo Kabul yari igamije kwekera Abatalibani ko Massoud yihagazeho.
Mu ntangiriro za Gicurasi, 2021 nibwo intambara yubuye hagati y’abarwanyi b’Abatalibani n’ingabo za kiriya gihugu zari zifashijwe n’Amerika.