U Rwanda Ni Urwa Kabiri Muri Afurika Yo Munsi Ya Sahara Aho Abagore Bahabwa Amahoro ‘Ntibakubitwe’-Raporo

Vector silhouette of a couple who is arguing on a white background.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yitwa McGill University yo muri Canada  n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima buvuga ko u Rwanda rukurikira Ethiopia mu bihugu biha abagore amahoro, ntibakubitwe.

Aho abagore bakubitwa ari benshi muri Afurika yo hagati n’iy’i Burasirazuba ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Imibare yatanzwe n’iriya Kaminuza yatangajwe muri The East African ivuga ko ubusanzwe Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ari yo ibamo abagabo bagira umuco mubi wo gukubita abagore babo cyangwa abakobwa bakundana.

Yerekana ko abagore bane ku icumi bakubitwa n’abo bashakanye cyangwa abo bihebeye.

- Advertisement -

Mu Rwanda ho hari na raporo z’ubugenzacyaha zivuga ko hari n’abagabo bica abagore babo nk’ibiherutse kubera mu Karere ka Ngororero.

Mu myaka yose y’ubuzima bwabo, abagore bangana na 44% by’abatuye muri Afurika yo Hagati na 38% by’abagore baba muri Afurika y’i Burasirazuba bakubiswe n’abo bashakanye.

Ni abagore cyangwa abakobwa baba bafite hagati y’imyaka 15 na 49 y’amavuko.

Iyo badakubiswe, bacirwa mu maso cyangwa bakabwirwa amagambo abakomeretsa umutima.

Abo muri Kaminuza ya McGill University n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bavuga ko igihugu cya mbere kirimo abagore bagowe ari Repubulika ya Demukarasi ya Congo(47%), hagakurikiraho Uganda(45%), Sudani y’Epfo(41), u Burundi(40), Kenya, Tanzania, u Rwanda( byose binganya 38%) nyuma hakaza Ethiopia(37).

Ku rwego rw’isi, abagore  bangana na 27% bakubitwa n’abagabo cyangwa abakunzi babo kandi ibi bigatangira gukorwa bagifite munsi y’imyaka 50 y’amavuko.

Ku rundi ruhande, bisa n’aho ibyo gukubita abagore cyangwa abakobwa ari karande mu bihugu bikennye kuko ubushakashatsi bwa biriya bigo bwerekana ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ari ho byiganje, hagakurikiraho muri Aziya y’Amajyepfo n’ibindi bice by’Amerika y’Amajyepfo.

Umwe mu bahanga bo muri Kaminuza yakoze ubushakashatsi kuri iki kibazo twavuze haruguru witwa Mathieu Maheu-Giroux yavuze ko gukubita abagore cyangwa abakobwa ari ikibazo kiri hirya no hino ku isi ariko kiganje mu bihugu bikennye ugereranyije n’ibifite amajyambere ari hejuru.

Abahanga bavuga ko umugore cyangwa umukobwa ukubiswe, bimusigira ibikomere haba ku mubiri cyangwa ku mutima k’uburyo bimudindiza haba mu gutekereza neza ndetse no mu gukora ngo yiteze imbere.

Ihohoterwa ririmo no gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu rituma hari abagore bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zimwe zishobora no guhitana uwo zafashe.

Ikindi gikomeye ni uko hari n’abagore bapfa bishwe n’abo bashakanye cyangwa abakunzi babo.

Abahanga bavuga kandi ko ikibabaje kurusha ho ari uko hari abagore batavuga akaga bakorerwa n’abo bashakanye, bakabiceceka kuko bumva ko nta mpamvu yo kwimena inda!

Mu gihe cya ‘Guma mu Rugo’ kandi ngo iki kibazo cyarushijeho kuba kibi kuko icyo gihe umugabo n’umugore bagombaga kubana amasaha yose kandi nta kandi kazi kabahugije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version