U Rwanda Rufite Amariba 13 Ya Petelori

Kimwe mu byuma bikoreshwa mu gucukura petelori( UN PHOTO)

Kamanzi Francis uyobora Ikigo gishinzwe mine, gazi na petelori, Rwanda Mining Board, yemeza ko mu kiyaga cya Kivu harimo amariba 13 ya Petelori ariko hakirebwa uko yacukurwa.

Yabitekerereje Abadepite mu kiganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’ibidukikije, bakaba ari Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore.

Hari mu kiganiro babwiriwemo ingamba kiriya kigo gifite mu kubungabunga ibidukikije bigendanye no gucukura amabuye y’agaciro cyangwa kubyaza umusaruro ubundi butunzi kamere u Rwanda rwibikiye mu butaka.

Kamanzi yatangaje ko hari ubushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko mu Kiyaga cya Kivu hari uduce 13 twabonetsemo peteroli.

- Kwmamaza -

Ati: “ Inkuru nziza ni ko dufite peteroli kuko mu kiyaga cya Kivu habonetsemo amariba 13 agaragaza ko harimo peteroli.  Icyo tutaramenya ni ingano yayo ariko uduce irimo two twamaze kuboneka”.

Mu gihe kiri imbere harateganywa ubundi bushakashatsi bwo kumenya uko iyo Petelori ingana no kureba uko yacukurwa bidahungabanyije ibidukikije.

Amakuru ataremezwa n’uru rwego avuga ko petelori u Rwanda rufite  mu kiyaga ya Kivu ari nyinshi kurusha iboneka ahandi iki kiyaga kigera.

U Rwanda rukeneye inyigo yuzuye yo kumenya niba Petelori rufite mu kiyaga ya Kivu ari nyinshi ku buryo rwakwemera rugashora mu ikoranabuhanga ryo kuyicukura cyangwa se ikaba ari nke ku buryo bitagombye kuruhenda ngo rubishoremo.

Ikiyaga ya Kivu gisanzwe gicukurwamo gazi ibyazwa amashanyarazi bikozwe n’uruganda rwitwa Shema Power Lake Kivu rukorera mu Karere ka Rubavu, rugatanga Mega watt 56 zikurwa mu guhindura amashanyarazi gazi ivanwa mu kiyaga ya Kivu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version