Umufana Wa Rayon Yagiye Gushimira Amagaju FC Kuko Yatsinze APR

Ndakaza yagiye gushimira Amagaju FC ko yatsinze APR FC.(Ifoto@Kigali Today)

Ndakaza Gérard yavuye i Kigali ajya gushimira Amagaju FC kuba yaratsinze APR FC.  Ni umwe mu bafana ba Rayon Sports babyemera kandi bagaharanira ko n’abandi babimenya.

Aherutse kujyana icyapa mu bafana b’Amagaju FC abashimira ko ikipe yabo iherutse gutsinda APR FC, ikipe ihora ihanganya n’iye muri Shampiyona y’igiciro cya mbere mu Rwanda.

Amagaju FC aherutse gutsinda APR FC igitego 1-0, intsinzi yarenze kuba iy’Amagaju ahubwo abafana ba Rayon Sports nabo bayigira iyabo.

Icyapa aherutse gushyira abafana b’Amagaju FC cyari cyanditseho ngo ” Nta kindi nakwitura Amagaju FC(Amagaju FC 1-0 APR FC).”

- Kwmamaza -

Umukino Amagaju FC yatsindiye mo APR FC wabereye kuri Stade Huye, hari tariki 12, Mutarama, 2025.

Mu gihe ari uko byagendekeye APR FC, ku rundi ruhande Rayon Sports nayo yatsinzwe na Mukura VS ibitego 2-1 mu mukino wabereye n’ubundi kuri iyo Stade.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version