Imirwano Mishya Hagati Ya M23 Na FDLR

Taliki 16, Ukuboza , 2022 ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zateye M 23 ziyitunguye ziyisukaho umuriro w’inkekwe. Iyo mirwano yarangiye ingabo za DRC zigambye kwirukana M23 mu bice bine  wari umaranye igihe biri ahitwa  Gurupema ya Bishusha.

Aha ni muri Teritwari ya Rutshuru.

Mu rwego rwo kwirinda gutakaza abasirikare, ingabo za DRC zarasiraga kure biriya bisasu biremereye.

Mu buryo bwo kuyobya uburari, ingabo za DRC zari zasabye abaturage kuva mu bice biri hafi aho kubera ko ziteguraga kuhakorera imyitozo.

- Advertisement -

Icyo bitaga imyitozo cyaje kuvamo urufaya rw’amasasu ku barwanyi ba M23 bo mu gace iriya mirwano yabereyemo.

Mu mpera z’Icyumweru gishize( hari ku wa Gatandatu) ingabo za Leta n’abo bifatanyije basatiriye ibirindiro bya M23 biri  i Rusekera basubizwa inyuma ndetse hari  amakuru ataremezwa n’impande zose avuga ko hari n’abafatiwe ku rugamba.

Ingabo za DRC ziragaba ibi bitero zifatanyije na FDLR, Mai-Mai n’indi mitwe.

Ahitwa  Gurupema ya Binza, umutwe wa M23 uherutse kuharwanira na FARDC umuhenerezo yanga ko hari uwayihatsinzura akahafata.

Icyakora ngo M23 yaje kuganzwa ndetse ivanwa  mu bice bine bigize Gurupoma ya Bishusha muri Rutshuru.

Kuri uyu wa Mbere kandi hari urusaku rw’imbunda ziremereye rwumvikanye mu duce twa Chumba na Swagara muri Gurupema ya Bishusha mu bilometero 20 uvuye i Kitshanga.

Ibi byatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo bajya mu bice M23 igenzura kuko ari ho bumva ko batekanye kurushaho.

Ntacyo M23 iratangaza ku ngingo y’uko yambuwe biriya bice ariko, ku rundi, ruhande, ivuga ko Guverinoma idashaka amahoro kandi ko yirengagije amasezerano baherutse kugirana i Kibumba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version