Kuri uyu wa Gatanu kuri umwe mu myaro yo ku kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Rubavu hazatahwa icyambu kizajya cyakira imizigo ifite uburemere bwa Toni 700,000 mu gihe cy’umwaka.
Ni icyambu kiri mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, kikazafasha abacuruzi bo mu Rwanda guhahirana na bagenzi babo bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Icyambu cya Nyamyumba cyatangiye gukoreshwa mu buryo bw’igerageza mu gihe cy’umwaka, ubu kikaba kigiye gutahwa ngo gitangire gukora ku mugaragaro, byeruye.
Cyubatswe kuri hegitari ebyiri ku bufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’ikigo cy’Abaholandi ndetse n’ikigo cyo mu Bwongereza kitwa TradeMark Africa.
Mu nkengero z’iki cyambu hubatswe inyubako zizacumbikira abakozi barimo n’abashinzwe kukirinda.
Akamaro k’iki cyambu kazarenga kuba ako gufasha mu bucuruzi kagere no mu kuzamura ishoramari ry’i Rubavu.
U Rwanda rurashaka kuba Ihuriro ry’ubucuruzi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu kugira ngo u Rwanda, Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’Uburundi bihahirane, byoroshye inyungu hagati yabyo.
Inyigo yakozwe n’Ikigo TradeMark mu mwaka wa 2017 yatangaje ko uriya mushinga niwuzura uzazamura inyungu mu bucuruzi buhakorerwa, bikagabanya igiciro cy’ubwikorezi, kandi bigakorwa mu buryo butangiza ibidukikije.
Kizagabanya igiciro cy’ubwikorezi kuri Toni imwe kuko mu mwaka wa 2017 cyari $28.40 ariko ubu kizagabanuka kikagera ku $12.17.
Ni ikinyuranyo kingana na $15.7.
Muri iki gihe abantu bari hagati ya 80 n’abantu 150 nibo bakorera kuri kiriya cyambu.
Amafoto: The New Times