U Rwanda Rugiye Gutunganya Ifu Y’Akawunga ‘Yihariye’

Gahunda yiswe  Fortified Whole Grain (FWG) y’ikigo Vanguard Economics igiye gutangira gutunganya ifu y’ibigori yujuje ubuziranenge kandi ikize ku ntungamubiri izajya ikoreshwa mu kugaburira abanyeshuri bo mu Rwanda.

Ni umushinga watangiriye mu bigo 18.

Ishyirwa mu bikorwa byawo biterwa inkunga n’ikigo cy’Abanyamerika kitwa Rockefeller Foundation.

Mu mwaka wa 2020 nibwo uyu mushinga watangijwe ariko uza kuba uhagaze kubera Guma mu rugo yanzuwe hose mu Rwanda hirindwa COVID-19.

- Advertisement -

Intego ni ugufasha amashuri atandukanye kubona ibiryo bikomoka ku binyampeke byujuje intungamubiri zicyenewe kuri buri mwana bigatuma akura neza mu gihagararo ndetse no mu bwenge.

Nyuma y’uko uyu mushinga ugaragaje impinduka mu mashuri wageragerejwemo, Vanguard Economics n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) bagiye gukorana mu rwego rwo kongera ingano n’ubwiza by’ifu y’ibigori kandi igezwe henshi.

Ibi bigo biherutse gusinya amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’uyu mushinga.

Yasinyiwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Vanguard Economics, NIRDA ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Abayitabiriye baganiriye uko hahuzwa imbaraga mu gufasha amashuri akagaburira abana ibiribwa byujuje ubuziranenge.

Kimwe mu bibazo abahanga bavuga ko gihangayikishije mu mitunganyirize y’ibiribwa ni itakara rya bimwe mu bigize ikigori.

Mu gutunganya ifu, hari vitamins n’ubutare bitakara.

Bumwe muri ubwo butare ni ‘zinc’.

Mu gutunganya biriya bigori, hazaba hagamijwe no gufasha Leta kugera ku ntego yayo yo kugaburirira abana ku ishuri.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame, avuga ko icyo bo bazakora cyane ari ukureba uko hakorwa ubushakashatsi n’ikoranabuhanga rigezweho bagafasha abanyenganda bakora mu bijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku bigori.

Ati “Tuzareba uko twatanga ubufasha mu bushakashatsi, harimo ubujyanye no gupima ndetse no kongera ubwiza bw’ifu batunganya, ibyo mu bushobozi NIRDA ifite Laboratwari yacu iri i Huye izajya ibafasha gupima barebe ko ibyo bicuruzwa bagiye gushyira ku isoko byujuje ubuziranenge”.

Dr. Christian Sekomo Birame

Diane Dusabeyezu wo mu kigo  Vanguard Economics ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Fortified Whole Grain, avuga ko ari umushinga watangiye by’umwihariko bakorana n’ibigo by’amashuri ariko ngo n’abandi uzabageraho.

Ati “Ni umunshinga turimo kugerageza kwinjiza mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye, kubera ko ni abana kandi bakirimo gukura, ni yo mpamvu dushaka gutangirana nabo, ariko turangije mu mashuri tuzagerageza uburyo iyo fu yagezwa ku isoko risanzwe”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu Samuel Dusabiyumva, avuga ko imirire mibi icyugarije abana benshi mu Rwanda cyane cyane abafite munsi y’imyaka itanu y’amavuko.

Avuga ko Leta ishyigikiye ikoreshwa ry’ibiribwa bitunganyije mu buryo bwa Fortified Whole Grain, kandi ko yizeye ko iyi gahunda Vanguard Economics na NIRDA izagira uruhare mu gutunganya biriya biribwa.

Uriya mushinga wageragerejwe mu turere tubiri mu mashuri 18.

Abanyeshuri 73,897, nibo bawugeragerejweho kandi watanze ibisubizo byiza mu byo bari biteze.

Mu gihe kiri imbere, biteganyijwe ko uzagera mu turere twose tw’u Rwanda mu bigo by’amashuri 8300 no ku banyeshuri barenga miliyoni 3.6.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version