U Rwanda Rugiye ‘Kongera’ Kuganira Na Afurika Y’Epfo

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Amb Olivier Nduhungirehe.

Kuri uyu wa Gatatu italiki 17, Kamena, 2026;  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, azahura na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, bahurire i Pretoria.

Nk’uko byatangajwe n’Urwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (DIRCO), ibiganiro by’aba bayobozi bizibanda ku kongera imikoranire mu bya dipolomasi no guteza imbere ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umutekano.

Umubano hagati y’u Rwanda na Afurika Y’Epfo wabaye mwiza mu ntangiriro, ariko wagiye ugira ibihe by’amakimbirane n’ibihe byo kongera kwegerana.

Ibihugu byombi byashyizeho umubano wa dipolomasi mu mwaka wa 1995, nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’iherezo rya ‘Apartheid’ muri Afurika y’Epfo.

N’ubwo hari ibihe by’umwuka mubi byabaye hagati ya Kigali na Pretoria, ubu haragaragara ubushake bwo kunoza ibintu.

Ibihugu byombi bifite za Ambasade (High Commissions) muri Kigali na Pretoria, bikagira kandi Komisiyo ihuriweho y’ubufatanye ikora ku nzego zirimo umutekano n’ingabo, ubucuruzi n’ishoramari, ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubwikorezi n’itumanaho.

Ronald Lamola ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika y’Epfo. Ifoto@Pretoria News

Birashoboka ko imwe mu ngingo Nduhungirehe azaganira na mugenzi we harimo no gukosora ibyateye umwuka mubi mu mwaka wa 2025 bishingiye ku ntambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Uko bimeze kose, hari ubushake bwo gusubiza ibintu ku murongo.

Nduhungirehe yabwiye The New Times ko intego y’uru ruzinduko ari “ugukomeza no gushimangira” umubano w’ibihugu byombi.

Lamola na Nduhungirehe bazanagirana ikiganiro n’abanyamakuru, bababwire ibyo batinzeho mu biganiro byayo, bityo  basangize abaturage icyerekezo cy’umubano w’ibihugu byombi.

Mu mwaka wa 2021, u Rwanda na Afurika y’Epfo byongeye gushimangira ubushake bwo gusubiza ku murongo umubano wa dipolomasi hagati yabyo nyuma y’ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byabereye i Pretoria hagati ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’icyo gihe, Vincent Biruta na Naledi Pandor.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *