Mu Rwanda
Komisiyo y’amatora yigije imbere igihe cyo kwakira Kandidatire z’abo muri Njyanama

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaje ko italiki yari yaremejwe ko abifuza gutorerwa kujya muri Njyanama batangiraho kandidatire zo kujya muri Njyanama z’Uterere yigijwe imbere. NEC ivuga ko byatewe n’uko abaturage batabonye umwanya wo kubimenyeshwa.
Itangazo rivuga ko kiriya gikorwa kizakorwa hagati y’itariki ya 11 na 22, Mutarama 2021.
Byari biteganyijwe ko Kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere zizatangwa tariki 15-16/01/2021 naho ku wa 17/01/2021 hagasohorwa urutonde rw’izemejwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza yabwiye Umuseke ko izi mpinduka zatewe n’ibihe bidasanzwe abanyarwanda barimo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati: “Kwakira Kandidatire byagombaga gutangira ku wa Mbere, ariko twaje kureba dusanga, abantu batarabonye umwanya wo gukangurirwa, kugira ngo abantu babone umwanya wo kubimenya.”
Yavuze ko hagendewe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka, hari ibikorwa Komisiyo yahise isubika byo kujya mu baturage bityo ko ari yo mpamvu hongerewe igihe kugira ngo ibikorwa by’amatora bizagende neza.
Avuga ko izi mpinduka zakozwe, zahise zinajyanishwa n’ibindi bikorwa byose by’amatora ku buryo nta mbogamizi zizatera uretse ko n’igihe cy’amatora y’abajyanama Rusange n’Abakandida b’Abagore bavamo 30% mu Nama
Njyanama z’Uturere batorerwa mu mirenge kitigeze gihinduka, cyagumye ku wa 22 Gashyantare 2021 .
Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugeza ku Banyarwanda abereka uko Igihugu gihagaze, yashimiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze bari gusoza manda zabo.
Yabibukije ko baba ari abazongera gutorwa n’abatazatorwa, bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu kuko ibiriho bigerwaho babigizemo uruhare mu gihe bamaze bayobora.

Itangazo rya NEC
Ivomo: Umuseke.rw
-
Imyidagaduro2 days ago
Kimenyi Yves Yambitse Impeta Miss Muyango
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
Nyamagabe: Umupfakazi Wa Jenoside Yishwe Akaswe Ijosi
-
Mu mahanga15 hours ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Politiki2 days ago
Umugore Wa Ambasaderi W’u Butaliyani Wiciwe Muri RDC Yavuze Ko Yagambaniwe
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda1 day ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Politiki1 day ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Ubukungu2 days ago
Ibyo Perezida Kagame Yiyemeje Ubwo Yinjiraga Muri Giants Club