Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 October 2025 12:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Gashora mu Bugesera harateganywa kubakwa icyanya cy’inganda bita Tannery Park kizajya gitunganyirizwamo impu zigakorwamo ibikoresho by’Abanyarwanda.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, MINICOM, itangaza ko mu Rwanda hari impu nyinshi ziva ku nka zirenga amagana zibagwa buri munsi.

Mu kuzirinda gupfa ubusa, hari kurebwa uko hakubakwa icyanya cy’inganda kizazitunganya.

Ubusanzwe kugira ngo izi mpu zikorwemo ibikoresho bikenerwa, zibanza kugurishwa mu bindi bihugu zigatunganywa hanyuma zikongera kugurwa ku giciro kinini, abazinagurira mu Rwanda bakabona uko babikora.

Godfrey Gakire ushinzwe imishinga muri MINICOM yemeza ko kiriya cyanya cy’inganda kizaha abantu akazi bigakemura n’ikibazo cy’impu zitumizwa hanze.

Ati: “Inyigo iri gukorwa kandi hari ibiri gukorwa bijyanye n’igihe, ikoranabuhanga n’ibindi n’ibindi. Turi mu gice cy’inyigo, nirangira n’ibwo hazakurikiraho ishusho yayo (Design) n’ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa.”

Abatekinisiye bari kureba ikoranabuhanga n’ibijyanye n’ibidukikije no kubirengera n’ibindi.

MINICOM yemeza ko ibikomoka ku matungo byinshi bikoreshwa mu Rwanda bivanwa mu mahanga kandi bigahenda ababitumiza, ibyo bikaba bigomba guhagarara.

Jean D’Amour Kamayirese uyobora Ihuriro ry’Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda (Rwanda Leather Value Chain Association) ashimira Leta ko iri gutegura ibyerekeranye no gutunganya ibikomoka ku mpu kandi ko hari byinshi biteze kuri uru ruganda.

Agira ati: “Uruganda rugiye kubakwa, ni uruganda ruzafasha uru rwego tubarizwamo, ntabwo tuzongera kujya gushaka impu hanze.”

Asanga kuba batazongera gutumiza impu hanze bizatuma babika amafaranga bikunganira igenamigambi ryabo.

Yatangaje ko ubwiza bw’impu z’u Rwanda butuma abo muri EAC baza kuhazihahira.

Ubu ibiciro by’uruhu byarazamutse bishimisha aborozi kuko rwavuye ku Frw 150 rugera ku Frw 400.

Urw’ihene rwaguraga Frw 200 Frw ubu ruragura Frw 1,300.

Michel Habumugisha, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rigamije guteza imbere ibikomoka ku mpu (Rwandese Association for The Promotion of Leather and Leather Products, RAPROLEP) nawe avuga ko bizeye ko bazungukira mu mikorere ya ruriya ruganda.

Abayobozi muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’abahagarariye abatunganya Impu ubwo baganiraga na bagenzi babo.

Avuga ko hari ubushakashatsi bwagaragaza ko uruhu rw’amatungo y’u Rwanda ari rwiza ariko kuba rudatunganyirizwa mu Rwanda bikaba imbogamizi.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ivuga ko ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka icyanya cy’inganda zitunganya ibikomoka ku mpu mu Karere ka Bugesera, izatangazwa ari uko inyigo yarangiye.

Muri Mata 2022, ubwo hateranaga Inama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye muri BK Arena, Perezida Paul Kagame, yavuze ko byaba byiza mu Rwanda hatangijwe uruganda rukora inkweto mu mpu kuko rukize ku bworozi bw’inka.

TAGGED:featuredIcyanyaImpuMinisiteriRwandaUbucuruziUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro
Next Article Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

Ingingo Z’Ingutu Zitegereje Trump Mu Kumvikanisha Hamas Na Israel 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanya Israel Ba Mbere Batwawe Na Hamas Barekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Israel: Baritegura Kwakira Trump Nk’Umwami

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kera Kabaye Ibiribwa N’Imiti Byemerewe Kwinjira Muri Gaza Ku Bwinshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?