Kamonyi: Umukecuru Wari Uherutse Kugurisha Ikimasa Yishwe

N’ubwo bitaremezwa ko ari cyo yazize, ariko umukecuru witwa Rosalia Mukarosi wari uherutse kugurisha ikimasa yishwe n’abantu bikekwa ko bari baje kumusahura amafaranga y’ikimasa yari amaze iminsi agurishije.

Yari atuye mu Mudugudu wa Rukoma, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko amakuru bahawe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma witwa Mandela Innocent yababwiye ko uriya mukecuru yibanaga kandi ngo nta mwana yigeze abyara.

Iby’urupfu rw’uyu mukecuru w’imyaka 69 byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 19, Ukwakira, 2023.

Gitifu Mandela avuga ko bakimara kumenya ayo makuru  bihutiye kujyayo, bahageze busanga abo bagizi ba nabi bamwishe bahita banduruka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubuyobozi bw’ibanze bwakoranye inama n’abaturage bo mu Mudugudu uriya mukecuru yari atuye mo barabahumuriza.

Amakuru avuga ko muri uyu Murenge kandi hari abagizi ba nabi bitemye umu DASSO witwa François Ndayizeye bamukomeretsa ikiganza bashaka kumwambura Telefoni.

Mu byumweru 2 bishize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude ari kumwe  n’inzego z’umutekano basuye abatuye uyu murenge, bababwira ko bagiye guhangana n’abiyita Abahebyi bitwaza intwaro gakondo n’amabuye bagatera Inzego zishinzwe Umutekano amabuye.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ACP Twizere yaburiye abo Bahebyi ko bazahura n’akaga niba bataretse iyo myitwarire y’ubwicamategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version