Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rukomeye Rutunganya Impu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rukomeye Rutunganya Impu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 March 2025 8:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
u Rwanda rurashaka gukora impu aho kuzitumiza mu mahanga.
SHARE

Mu Bugesera hagiye kubakwa uruganda rutunganya impu rwitezweho kuzajya rwinjiriza igihugu Miliyoni $430, ni ukuvuga Miliyari Frw 600 mu gihe cy’umwaka.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente niwe uherutse kubibwira Inteko Ishinga amategeko mu kiganiro yagejeje ku bayigize hari Tariki 28, Werurwe, 2025.

Yavuze ko imikorere ya ruriya ruganda izafasha u Rwanda kubona impu rukoramo ibyo rukeneye ariko rukabona n’izo kohereza hanze zikarwinjiriza amadovize.

Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda Dr. Ngirente yabwiye intumwa za rubanda ko uwo mushinga uri mu yihutirwa u Rwanda rushaka gushyiramo imbaraga kugira ngo ruzagere ku ntego z’iterambere ziswe National Strategy for Transformation (NST2) rwihaye.

Ni intego zigomba kugerwaho hagati y’umwaka wa 2024 n’uwa 2029.

Mu gusobanura uko impu zo gutunganya zizaboneka, Ngirente yavuze ko kuba gahunda ya Girinka yarageze kuri benshi, byatumye ubworozi bw’inka bwaguka, bityo n’impu zo gukana( gukana uruhu ni ukurutunganya) ziboneka ku bwinshi.

Ati: “ Dufite  gahunda ya Girinka Munyarwanda kandi mu gihe imaze ikora yatanze umusaruro ku buryo bugaragara. Icyakora nta bikorwaremezo bihagije byo gutunganya impu byakozwe ngo bijyanirane n’ubwinshi bwazo”.

Ngirente ubwo yagezaga ikiganiro ku bagize Inteko

Kubera iyo mpamvu, Ngirente avuga ko Leta igiye gukora ibishoboka byose impu zikabyazwa umusaruro ufatika aho kugira ngo zipfe ubusa.

Avuga ko igihugu kigiye gushyira ho uburyo burambye bwo gukana impu kugira ngo zikorwemo ibyo igihugu gikeneye kandi gisagurire amahanga bityo amadovize yinjire.

Mu kubigenza gutyo, Ngirente yemeza ko bizaha urubyiruko akazi, bizamure umusaruro mbumbe w’igihugu.

U Rwanda kandi ngo rwiyemeje gutangira gukora inkweto abarutuye bagomba kwambara aho kuzitumiza imahanga.

Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, Leta yatangiye kwakira abashoramari bifuza gushora muri ruriya ruganda no mu byo ruzakora.

Ni umushinga mugari kuko ufite agaciro ka Miliyoni $430 ku mwaka ni ukuvuga Miliyari Frw 600.

Abadepite bakiriye neza uwo mushinga ariko bagira Guverinoma inama yo gutegura neza amabagiro kugira ngo impu z’inka babaze zitazangirika.

Leta iteganya ko umunsi impu zatangiye gutunganyirizwa mu Rwanda ku kigero cyo hejuru, bizafasha inganda gukora ibyo Abanyarwanda bakenera birimo amakoti, inkweto, imikandara n’ibikapu.

Muri Politiki y’inganda mu Rwanda igomba gushyirwa mu bikorwa hagati y’umwaka wa 2024 kugeza mu wa 2034 niho ibyo biteganyijwe.

TAGGED:BugeserafeaturedGuverinomaNgirenteUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gatsibo: Umuhungu Yiyemereye Ko Yishe Se
Next Article Amazi Ava Mu Ruganda Gatsibo Rice Company Ltd Yangiriza Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Ubusuwisi: Abantu 40 Bahiriye Mu Kabari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bunyoni Ararembye

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

You Might Also Like

Mu Rwanda

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?