Dukurikire kuri

Ubukungu

U Rwanda Rwahawe Miliyoni $319 Zo Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Published

on

Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF,  yemeye guha u Rwanda ‘inkunga’ ya Miliyoni $319.

Ni amafaranga azarufasha muri gahunda rwihaye zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere yatumye n’ibihe by’ihinga n’isarura bihinduka.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika  bishimirwa umuhati bishyira mu kwita ku bidukikije no kugerageza kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubwo imiterere y’ubutaka bwarwo yihariye.

Mu Burasirazuba bushyira igice cyo hagati U Rwanda rugizwe n’ibitwa n’imirambi ndetse n’ibisiza.

Ni igice kiberanye n’ubuhinzi bw’ibinyampeke, imboga, ibinyamisogwe, imbuto n’ibindi.

Ibi bihingwa bishobora kwera muri iki gice cyane cyane kubera ko gifite n’amazi menshi.

Intara y’i Burasirazuba niyo ifite ibiyaga byinshi mu Rwanda kubera ko yihariye 80 % irenga y’ibiyaga byose biri mu Rwanda.

Icyakora ikibazo kigihari ni icy’izuba rikunze kwibasira imyaka yo muri iki gice ikuma, akenshi bigaterwa n’uko kuhira imyaka bitaragera ku ntera yo hejuru.

Guverinoma y’u Rwanda ariko yatangiye ibikorwa byo kuhira ubuso bunini, kandi bikazagenda byongerwa uko iminsi ihita.

Amajyaruguru, Uburengerazuba ndetse n’igice kinini cy’Amajyepfo ni ahantu haboneka imvura nyinshi ugereranyije n’uko bimeze mu Burasirazuba.

Biterwa n’ubutumburuke bw’imisozi y’aho.

N’ubwo imvura igwa muri ibi bice, ikibazo ni uko iba ari nyinshi cyane igateza inkangu, ibiraro bigacika, imyaka ikangirika, abahinzi bakarumbya.

Mu Burasirazuba basonjeshwa no kubura imvura ihagije n’aho mu bindi bice bagasonjeshwa no kubona imvura irenze ikenewe ikabateza inkangu.

Mu bice bifite ubutaka buhanamye Leta ishishikariza abaturage gusibura imirwanyasuri no gutera amashyamba kugira ngo imvura iboneke ariko nanone isuri igabanuka.

Icyakora si u Rwanda gusa rugirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ikirere kuko, nk’uko Perezida wa Banki Nyafurika y’iterambere, Akinumi Adesina  aherutse kubitangaza, Afurika ihomba Miliyari $ 7.15 kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kandi nta ruhare runini ibigiramo.

Ibituma ikena bituruka ku ibura ry’imvura ihagije ituma abaturage barumbya, amatungo agapfa, inkongi zikaduka hirya no hino, zikangiza imyaka yeze yari itegereje gusarurwa n’ibindi bibazo.

Ikibabaje  nk’uko uyu mugabo ukomoka muri  Nigeria abivuga ni uko amadolari Afurika ihomba azakomeza kwiyongera agere kuri Miliyari $ 50 mu mwaka wa 20130.

Si kera kuko hasigaye inyaka umunani gusa.

Imibare itangwa na Adesina ivuga ko kugira ngo Afurika ishobore guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ikeneye byibura Miliyari 125 buri mwaka hagati y’uwa 2020 kugeza mu mwaka wa 2030.

Ati: “ Kugira ngo umugabane wacu ushobore guhangana n’ibi bibazo ukeneye byibura Miliyari $ 125 buri mwaka kuzagera mu mwaka wa 2030.”

Banki ayoboye ngo iteganya Miliyari $25 kugira ngo azafashe ibihugu by’Afurika guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

 

Advertisement
Advertisement