Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Kumurikira Isi Ibyo Rwagezeho Mu Kurengera Ibidukikije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kumurikira Isi Ibyo Rwagezeho Mu Kurengera Ibidukikije

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 November 2023 10:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’Ibidukikije itangaza ko u Rwanda rugiye kumurikira isi imishinga iteza imbere ibidukikije rwashoyemo binyuze mu kigega FONERWA. Muri yo harimo imidugudu yubatswe mu mirenge ya Rubaya na Kaniga mu Karere ka Gicumbi mu kiswe Green Gicumbi Project.

Iyo mishinga ruzayimurika mu nama y’Abakuru b’ibihugu izabera Dubai muri Leta ziyunze z’Abarabu, hagati y’italiki 30, Ugushyingo n’italiki 12, Ukuboza, 2023.

Iyi nama yitabirwa  n’Abakuru b’Ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga, umwihariko w’inama y’uyu mwaka ukaba ari uko izanitabirwa na Papa Francis niba nta gihindutse ku ngengabihe ya Vatican.

Inzego zishinzwe ibidukikije z’u Rwanda zirateganya kuzereka abanyacyubahiro bazaba bari i Dubai ibyo ikigega  Rwanda Green Fund cyakoze mu kubungabunga ibidukikije harimo n’inzu zubakiwe imiryango 100  y’abatuye Umurenge wa Rubaya n’uwa Kaniga.

Iyo midugudu yahawe ikoranabuhanga ryo kubika amazi mu bigega binini mu butaka byakira amazi y’imvura igwa ku bisenge.

Ibyo bigega nibyo abaturage bavomaho.

Izo nzu kandi zifite ubwiherero mu nzu butanga ifumbire ku buryo abatuye muri iyo midugudu babasha guhinga imboga mu bihe by’imvura no mu zuba.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya avuga ko iyo mishinga izabasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kuko gufata amazi y’imvura bituma adateza isuri kandi ayo mazi agafatanya n’iyo fumbire mu gutuma abaturage beza imboga zigabanya imirire mibi mu bana.

Uyu mudugudu uri mubyo u Rwanda ruzaratira amahanga

Hejuru y’ibi, imisozi ihanamye y’i Gicumbi yashyizweho amaterasi, iterwaho amashyamba, icyayi, ikawa,  ibyatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka, byose bikaba ari ibirwanya isuri n’inzara.

Dr Mujawamariya agira ati : “Imwe muri iyo mihigo izamurikwa muri COP28. Ejo bundi mwakurikiranye umwe mu mishinga ya Green Gicumbi aho twatuje neza abari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ubu Umunyarwanda w’i Kaniga araryama agasinzira adafite impungenge ko amazi ari bumutware.”

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Green Fund Teddy Mugabo Mpinganzima avuga ko mu myaka 10 icyo kigega kimaze kibayeho cyahawe agera kuri miliyoni $300 akaba yarakoreshejwe mu mishinga yo kubaka no gusana ibikorwa bishobora guhangana n’ibiza.

Teddy Mugabo Mpinganzima

Bimwe muri byo hari ibiraro kuri Nyabugogo n’ahandi mu bice bitandukanye by’igihugu, ihangwa rya Pariki ya Nyandungu, ubwubatsi bw’inzu zibana neza n’ibidukikije, gukora amaterasi, gutera ibiti hamwe no guteza imbere ubuhinzi.

Amaterasi y’indinganire y’i Gicumbi
TAGGED:featuredGreenIbidukikijeIsiMujawamariyaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzego Z’Umutekano W’u Rwanda Mu Nteko Rusange Ya Polisi Mpuzamahanga
Next Article AIMS-Rwanda Ikomeje Kubakira Ubushobozi Abiga N’Abigisha Siyansi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Icyerekezo Minisiteri Y’Uburezi Ifite Ku Mubare W’Abarimu

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

You Might Also Like

Mu mahanga

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?