Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Kuvugurura Ingengo Yarwo Y’Imari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kuvugurura Ingengo Yarwo Y’Imari

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 February 2025 7:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ingengo y'imari y'u Rwanda igiye kongerwaho Miliyari zirenga 100
SHARE

Minisiteri y’imari n’igenamigambi yatangaje ko ifite gahunda yo kuvugurura ingengo y’imari y’u Rwanda ikiyongeraho Miliyari Frw 126.3 azakoreshwa mu mwaka wa 2024/2025.

Yusuf Murangwa uyobora iyi Minisiteri niwe wabibwiye Abadepite ubwo yabagezagaho ishingiro ry’umushinga wo guhindura ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wavuzwe haruguru.

Yababwiye ko ayo mafaranga azagira uruhare mu gufasha mu by’imisanzu ya pansiyo, imishahara, ubuhinzi  n’ibikorwa remezo.

Indi mpamvu avuga ko yatumye batekereza kuvugurura iyo ngengo y’imari kwari ukugira ngo ayo mafaranga azafashe mu kwihutisha gahunda zihutirwa mu gihugu no kunoza imitangire ya serivisi rusange z’abaturage.

Ikiganiro cya Minisitiri Murangwa kandi cyabwiye Abadepite ko muri iki gihe ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza.

Ati: “’Iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rikomeje kuba ryiza nubwo hirya no hino ku Isi bitifashe neza kubera n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, itakara ry’agaciro k’ifaranga ku isi ndetse n’ibibazo bya politiki”.

Yatanze urugero rw’uko mu gihembwe cya mbere cya 2024, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri Miliyari Frw 4,486 uvuye kuri Miliyari Frw 3,904 mu gihembwe cya mbere cya 2023, bivuze ko wazamutse ku ijanisha rya  9.7%.

Nka Minisitiri ufite imari n’ubukungu bw’igihugu mu nshingano ze, Yusuf Murangwa yasezeranyije Abadepite ko “Guverinoma izakomeza kubungabunga umutekano w’ubukungu no guteza imbere ubukungu budaheza n’umwe binyuze mu gushora imari mu bice by’ingenzi nk’ubuhinzi, kurwanya imihindagurikire y’ikirere, ibikorwa remezo, uburezi, ubuvuzi n’imibereho myiza.”

Kugira ngo bigerweho, Murangwa yavuze ko Guverinoma izakomeza gukurikiranira hafi inzego zose z’imikorere y’ubukungu, zishobora kugira ingaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ivuguruye.

Bizakorwa hirindwa ko hari urwego rwatambamira urundi mu kuzamuka kwarwo bityo bikadindiza ubukungu muri rusange.

Minisitiri Murangwa yavuze ko abakozi bo muri Minisiteri ye ubwo bajyaga kuvugurura iriya ngengo y’imari mu mavugurura agize umushinga baje kumurikira Inteko, bibanze ku ngamba zishamikiye cyane cyane ku mibereho myiza y’abaturage.

Ati: “Isaranganya hagati y’ibikorwa n’imishinga ryakozwe hagendewe ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari mu mezi atandatu abanza n’ibizakenerwa, mu gice cya kabiri cy’ingengo y’imari kugeza mu mpera za Kamena 2024/2025.”

Yabatangarije ko kugeza ubu ingengo y’imari ya 2024/2025 imaze gushyirwa mu bikorwa ku rugero rwa 65%.

Urugero ni uko mu rwego rw’ubuhinzi hatanzwe toni 4,141 z’imbuto z’indobanure, toni 48,364 z’ifumbire mvaruganda, ubutaka bwahujwe bukaba bungana na hegitari 778,816.

Mu rwego rw’ingufu, ingo 46,752 zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, naho ingo 81,228 zihabwa aturuka ku ngufu z’imirasire ikomoka ku zuba.

Nyuma yo kumva ibisobanuro yabahaye, Abadepite, ku bwisanzure busesuye, batoye bemeza ishingiro ry’uwo mushinga w’ingengo y’imari Murangwa yari arangije kubagezaho.

Abadepite 77 nibo baritoye, nta waryanze, nta wifashe ariko haboneka  imfabusa ari imwe.

Hazakurikiraho ko uzohererezwa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ikawusuzuma mu buryo bwimbitse.

Ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ko itegeko rivugurura ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024/25 rifite ishingiro, hazakurikiraho kurisuzuma muri Komisiyo hanyuma niryemezwa, iyo ngengo y’imari izaba Miliyari Frw 5.816.4 aho kuba Miliyari Frw 5,690.1

TAGGED:AbadepitefeaturedImariIngengoIntekoMurangwaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburusiya Bwaganiriye N’u Rwanda Kubibera Muri DRC
Next Article Banki Nkuru Ya Uganda Yasahuwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?