U Rwanda Rugiye Kwakira Abazitabira Imikino Olempiki Bashaka Gukingirwa COVID-19

Komite Mpuzamahanga y’imikino Olempiki (IOC) ifatanyije na Guverinoma ya Qatar n’iy’u Rwanda, bashyizeho ibigo bibiri bizafasha abazitabira imikino Olempiki na Paralempiki mu Buyapani muri iyi mpeshyi, gukingirwa COVID-19.

Ni ibigo bizaba bitangirwamo inkingo za Pfizer-BioNTech zemerewe abazitabira imikino Olempiki ya Tokyo 2020, mu biganiro biheruka guhuza umuyobozi w’uruganda Pfizer rukora ziriya nkingo, Albert Bourla, na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani nk’igihugu kizakira iriya mikino, Suga Yoshihide.

Ubufatanye bwa Komite Mpuzamahanga Olempiki na Pfizer mu gutanga ziriya nkingo bwatangajwe ku wa 6 Gicurasi 2021.

IOC yatangaje ko ibigo byashyizweho i Doha muri Qatar n’i Kigali mu Rwanda bizafasha abazitabira imikino Olempiki na Paralempiki ya Tokyo, batarabasha gukingirirwa COVID-19 mu bihugu byabo bitandukanye.

- Kwmamaza -

Hemejwe ko aho abadafite ubushobozi, komite Olempiki zabo zisasaba inkunga z’ingendo muri Olympic Solidarity.

Umuyobozi wa Olympic Solidarity James Macleod yashimiye Komite Olempiki y’u Rwanda na Qatar hamwe na Pfizer-BioNTech, ku bushake bagaragaje bwo gutuma kiriya gikorwa gishoboka.

Ati “Imyiteguro y’aho imikino izabera irashimishije ndetse aya mahirwe y’inyongera yo gukingirwa aratuma imikino Olempiki ya Tokyo 2020 irushaho gutekana, atari ku bazayitabira gusa, ahubwo no ku baturage b’u Buyapani.”

Perezida wa Komite Olempiki ya Qatar, Sheikh Joaan Bin Hamad Al-Thani, yavuze ko bashimishijwe no kugira uruhare muri iki gikorwa kigamije gutuma imikino Olempiki ya Tokyo izagenda neza.

Doha inaheruka kwemeza ko izakira Ikipe Olempiki y’impunzi muri Nyakanga, mbere yo kwerekeza mu mikino i Tokyo.

Felicite Rwemarika wo muri Komite Olempiki y’u Rwanda we yavuze ko iki gihugu cyishimiye kwifatanya na Komite Olempiki y’u Buyapani, yakomeje kwemera kwakira abakinnyi b’Abanyarwanda mu myitozo ya mbere y’imikino.

Kugeza ubu abantu 75% by’abantu barimo gukora mu mikino Olempiki bamaze gukingirwa. Byitezwe ko mu gihe cy’imikino bazaba barenga 80 ku ijana.

Iriya mikino izabera i Tokyo kuva ku wa 23 Nyakanga 2021 kugeza ku wa 8 Ukwakira 2021.

Gusa iracyavugwaho byinshi kuko u Buyapani buri mu bihe bidasanzwe kubera COVID-19, ndetse bamwe bakomeje gusaba ko yasubikwa mu gihe habura iminsi mike ngo itangire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version