Malawi Igiye Kohereza Ba Ofisiye Mu Ishuri Rikuru Rya Polisi Y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Malawi Dr. George Hadrian Kainja yasuye Ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze, yemeza ko bagiye kujya bohereza abapolisi kurirahuramo ubumenyi.

Dr Kainja n’intumwa ayoboye mu ruzinduko mu Rwanda, basuye ririya shuri kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Kamena.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda CP Christophe Bizimungu yavuze ko ritangirwamo amasomo atandukanye kuva ku bapolisi biga icyiciro cya Kabiri cya kaminuza kugeza ku masomo ahabwa aba Ofisiye bakuru mu nzego z’umutekano mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika.

Yagaragarije IGP Dr. George Hadrian Kainja n’intumwa ayoboye ko iri shuri rinagira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

- Advertisement -

Ati “Rimaze guha akazi abaturage bagera kuri 87, dukorana n’abaturage ibikorwa biteza imbere igihugu binyuze mu muganda rusange uba ku wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi.”

“Tugira ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi aho dutanga ubwishingizi mu buzima, kubakira inzu abatishoboye, gutanga amaraso ndetse tukanakora ubukangurambaga mu baturage ku bintu bitandukanye hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha.”

Aba bashyitsi beretswe ibikorwaremezo biri muri iri shuri rikuru bifasha abanyeshuri kwiga neza nk’amashuri, isomero, laboratwari, amacumbi, ahakorerwa siporo n’indi myitozo ngororamubiri.

IGP Dr. George Hadrian Kainja yishimiye amasomo atangirwa mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda ndetse n’ibikorwaremezo bafite.

Ati “Nkurikije amasomo mbonye mutanga, abayatanga ndetse n’ibikorwaremezo mufite, nsanze nta muntu utakwifuza kuza kwigira hano. Tugiye kureba ukuntu icyiciro gitaha natwe twazohereza ba ofisiye bacu bakaza kwiga hano kuko hari amasomo mbonye dukeneye cyane.”

Nyuma yo gusura iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, basuye icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru aho bakiriwe n’umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, ACP Reverien Rugwizangoga.

Kuva ryashingwa, ba ofisiye bakuru 259 barinyuzemo bamwe bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

Kuri ubu harimo kwiga abanyeshuri b’icyiciro cya 09. Amasomo yose atangwa binyuze mu masezerano y’ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, yohereza abarimu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version