U Rwanda Rugiye Kwakira Izindi Nkingo Miliyoni 3.5 Za Pfizer

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko kugeza mu mpera z’uyu mwaka u Rwanda ruzakira inkingo miliyoni 3.5 za COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer- BioNTech, ku buryo abaturarwanda bakingiwe bazakomeza kuba benshi.

Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwakiriye inkingo 100.600 za Pfizer, binyuze muri gahunda mpuzamahanga igamije gukwirakwiza inkingo za COVID-19, COVAX.

Zaje zisanga izindi ibihumbi 247 za AstraZeneca zirimo 117.600 u Rwanda rwahawe n’u Bufaransa, bituma rutangira gutanga urukingo rwa kabiri ku bari barakingiwe na AstraZeneca.

Minisitiri Ngamije yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko abari barakingiwe hakoreshejwe urukingo rwa Pfizer bamaze kubona urwa kabiri, mu minsi mike izi nkingo nshya zikazatangira guhabwa atarabonye na rumwe.

- Advertisement -

Hazibandwa ku bantu bafite ibyago byo kwandura no kuzahazwa n’iyi ndwara barimo abafite indwara karande nk’umuvuduko w’amaraso, diyabete, indwara zo mu myanya y’ubuhumekero, kanseri n’izindi, cyangwa barengeje imyaka 65 y’amavuko.

Ati “Muri abo bantu tuvuze utarabona urwo rukingo turamusaba ko azajya ku kigo nderabuzima, akiyandikisha […] ubundi dutangire tubakingire mu minsi ya vuba cyane, ndakeka mu mpera z’iki cyumweru cyangwa kiriya cyumweru gitangira.”

Yavuze ko u Rwanda rwitegura kwakira izindi nkingo nyinshi za COVID-19, ku buryo imibare y’abakingiwe izarushaho kuzamuka.

Ati “Hari inkingo dutegereje mbere y’uko umwaka urangira, izindi tuzazibona mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu nanone ni iza Pfizer, ku buryo kugeza mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi kwa 12, twiteguye kwakira izindi nkingo miliyoni 3.5 za Pfizer.”

“Bivuze ko gahunda iri kujya ku murongo, mu minsi iri imbere tuzongera umubare w’abantu bazaba bakingiwe mu gihugu.”

Intego ni uko hakingirwa abaturarwanda 60%, ubuzima bukabasha gusubira ku murongo.

Kugeza ubu abanduye ku munsi barimo kujya munsi y’abantu 50 mu gihugu hose, mu gihe muri Mutarama bari muri 200.

Akarere ka Karongi ni kamwe mu tumaze iminsi tugaragaramo ubwandu bwinshi, ariko mu igenzura ryakozwe mu cyumweru gishize hagenda hapimwa abantu 100 muri buri murenge mu buryo bwo kubatomboza, byagaragaye ko muri Bwishyura hari hibasiwe cyane, imibare y’abanduye igeze munsi ya 5% y’abapimwe.

Dr Ngamije yakomeje ati “Muri iki cyumweru tuzafata ibindi bipimo kugira ngo tumenye niba bitavuye muri Bwishyura bijya ahandi mu mirenge bibangikanye.”

Kugeza ubu Karongi ho gusa mugihugu ingendo zisozwa saa moya z’ijoro, mu gihe ahandi ari saa yine z’ijoro

U Rwanda ruheruka kwakira inkingo zisaga ibihumbi 100 za Pfizer

.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version