Guhera taliki 17-29 Ugushyingo, 2022 u Rwanda ruzakira imikino mpuzamahanga yo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’Isi umwaka utaha ICC World Cup T20 Men’s Africa qualifiers.
Rizitabirwa n’ibihugu umunani ari byo: Kenya, Saint Helena, Seychelles, Malawi, Lesotho, Mali n’u Rwanda.
Hagati aho, ikipe y’u Rwanda ivuga ko ifite icyizere ko izitwara neza muri iyo mikino, ikayitsinda.
Kapiteni w’iyi kipe witwa Clinton Rubagumya avuga ikipe ayoboye nitaba iya mbere, izaba iya kabiri.
Ati “Intego dufite ni ukujya mu gikombe cy’Isi. Iyo ubikora wiha urugendo. Urugendo rwacu rwatangiye mu 2018, icyo gihe twabaye aba nyuma. Umwaka ushize tuba aba kane. Ubu amakipe abiri ashobora kuzamuka. Turumva turi muri ayo abiri.”
Avuga ko kugira ngo bagere ku ntego za bo, bipimiye ku makipe y’ibihugu bibarusha abakinnyi bazi uwo mukino.
Ati: “Twatangiye kugenda dukina n’amakipe aturusha. Ni ko twagiye twitegura. Iyo ukinnye n’umuhanga igihe kirekire, hari ikintu ukuraho. Numva tugeze ahantu turi mu makipe abiri azajya mu gikombe cy’Isi.”
Umutoza w’iyi kipe witwa Martin Suji nawe niko abibona.
Avuga ko bazahangana kuva ku mukino ufungura kugeza ku wa nyuma.
Uretse kuba uruhande rw’u Rwanda ruvuga ko ruzaza mu makipe abiri ya mbere, ibindi bihugu nabyo ngo ntibizarera amaboko nk’aho byaje gutembera u Rwanda!
Ibihugu bivugwaho kugira amakipe akomeye ashobora kuzahangamura u Rwanda nirutabyitwaramo neza ni Botswana na Kenya.