Croix Rouge Mu Kuvana Abatuye Rwimiyaga Ya Nyagatare Mu Ngaruka Za COVID-19

Abatuye Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare bashimira Umuryango Utabara Imbabare w’u Rwanda(Croix Rouge Rwandaise) uruhare wagize mu kubafasha kuzanzamura ubukungu bwabo bwazahajwe n’ingaruka z’icyorezo COVID-19.

Umusanzu Croix Rouge yahaye abatuye kariya gace cyane cyane abo mu Tugari twa Nyarupfubire na Gacundezi ni uw’amafaranga ibihumbi ijana na cumi n’icyenda, magana atatu( Frw 119,300) yo kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga bakoze.

Aya mafaranga yahawe bariya baturage barenga 100 azabafasha gukomereza aho bari bagejeje mu bucuruzi bwabo mbere y’uko icyorezo COVID-19 cyaduka, ariko n’abahombye burundu babone uko bongera guhanga ubundi bushabitsi buciriritse.

Umwe muri bariya baturage witwa Donatille Uwamahoro utuye mu kagari ka Nyarupfubire yavuze ko amafaranga ahawe azayakoresha mu kongera kurangura imboga no kuzicuruza kuko na mbere ya COVID-19 ari byo yakoraga.

- Advertisement -

Ati: “ Ningera iwanjye icyo nkora ni ugufata urutonde nari nsanzwd ndangururiho nkareba amafaranga mfite niba ahura n’ibyo naranguraga ubundi ejo nkazahira njya kurangura ngakomeza ubucuruzi bwanjye.”

Avuga ko narangiza kunguka azahita agura ihene akayorora kugira ngo imufashe kubona ifumbire kandi niyororoka azagurishe izizayikomokaho yikenure.

Cyriaque Nyaminani nawe atuye mu Kagari ka  Gacundezi avuga ko agiye gushyira mu bikorwa icyo yise ‘ubucuruzi buciriritse’ kuko abonye amafaranga azabimufashamo.

Nawe avuga ko azacuruza imbuto kandi yishimira ko amafaranga ahawe agiye gutuma yivana mu ngaruka yatewe na COVID-19.

Yemeza ko kubona icyo umuntu arya muri iyi minsi byari bigoye kandi ko n’uwari ufite amafaranga yo gukomeza ubucuruzi bwe, igishoro cyagabanutse ndetse kuri bamwe kirashira.

Nyaminani avuga ko azacunga neza amafaranga yahawe kandi ngo yiyemeje ko agiye gutangira kuyashora kugira ngo inyungu ntizatinde.

Umukozi mu Karere ka Nyagatare ushinzwe abakorera ku giti cyabo witwa Claver Karake yasabye  bariya baturage kutibwira ko bahawe amafaranga yo kurya, ahubwo bahawe ayo gukoresha kugira ngo biteze imbere.

Avuga ko n’ubwo amafaranga abereyeho gufasha umuntu kugira icyo arya kugira ngo aramuke, ariko amafaranga bariya baturage bahawe atagenewe kuribwa, ahubwo ari ayo gukoresha kugira ngo bazabone inyungu irambye.

Karake yavuze ko n’ubwo icyo umuntu atunze ari cyo kimuramira, ariko abatuntu batagombye kubyumva gutyo ahubwo icyaba kiza kandi kikabagirira akamaro ari ukuyakoresha icyo bayaherewe.

Ati: “N’ubwo umugani w’Abanyarwanda uvuga ko umuntu ukennye akenurwa n’ibye, ariko mu Karere ka Nyagatare si ko dukora. Tubafasha kumva ko bike babonye baba bagomba kubibyaza umusaruro. Ntitubashishikariza kujyana ubufasha bahawe mu kabari.”

Umukozi wa Croix Rouge wiwa Umulisa Florence wayoboye kiriya gikorwa avuga ko gufasha bariya baturage  babikoze mu rwego rwo gutera inkunga Leta y’u Rwanda mu gufasha abaturage bayo kwivana mu ngaruka zatewe n’icyorezo COVID-19.

Avuga ko umushinga wo gufasha bariya bariya baturage wakozwe mu  ngeri nyinshi kandi ko ufite agaciro karenga Miliyoni 20 Frw.

Abaturage bahise bajya kuyabikuza

Umulisa yemeza ko amafaranga abaturage bo muri Rwimiyaga bahawe azabafasha kugira aho bivana n’aho bigeza mu guhangana n’ingaruka za kiriya cyorezo.

Abajijwe niba hari uburyo bateguye bwo kuzakurikira niba ariya mafaranga azatanga umusaruro yitezweho, yasubije ko Croix Rouge yashyizeho uburyo bwo kuzakorana n’inzego z’ibanze z’aho bariya baturage batuye kugira ngo habeho ikurikiranwa ryabyo.

Florence Umulisa wari uhagarariye kiriya gikorwa.

Ati: “ Tuzakorana n’abayobozi ku nzego z’ibanze baturebere uko abaturage bashyira mu bikorwa imishinga twabahereye ariya mafaraga kuko icyo twifuza ni uko bagera ku iterambere bakivana mu bibazo basigiwe n’iki cyorezo.”

Abaturage bahawe amafaranga mu buryi bwa Mobile Money, buri wese abona ubutumwa bw’uko amafaranga yamugezeho, arangije ajya kuyabukuza ku batanga iriya serivisi bitwa aba ‘Agents’ bari hari aho.

Bagombaga kandi gusinya mu gitabo cyabigenewe bemeza ko runaka abonye Frw 119,300, ibi bigakorwa mu rwego rwo gucisha ibintu mu mucyo.

Bihuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga wa Croix Rouge…

Tariki 08, Gicurasi, buri mwaka uba ari umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka ishingwa ry’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare washinzwe n’umugabo witwa  Jean Henry Dunant.

Ni umunsi uhuzwa n’itariki uriya mugabo yavukiye ni ukuvuga tariki 08, Gicurasi, 1828.

Uyu mugabo niwe muntu wa mbere mu mateka wahembwe igikombe cy’amahoro kitiriwe Alfred Nobel kitwa Noble Peace Prize.

Jean Henri Dunant washinze Croix Rouge ku isi

Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, Croix Rouge y’;u Rwanda iri gukora ibikorwa byo gufasha abaturage guhangana n’ingaruka za COVID-19 kuko umwaka ushize bitashobotse kubera ubukana kiriya cyorezo cyari gifite.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version