Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na gazi buvuga ko bibabaje kuba 40% by’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda ari yo atunganywa akanagurishwa, mu gihe 60% by’ayo yangirika.
Iki kigo kivuga ko hejuru y’ibi hiyongeraho ko n’abacukuzi benshi bataragira ubushobozi bwo gukoresha imashini zabugenewe zishinzwe gutandukanya amabuye.
Ibi bituma batunganya bakanagurisha ubwoko bumwe bw’amabuye y’agaciro nyamara harimo ubwoko bwinshi nabwo bugenewe gutunganywa.
Hari n’ubwo abacukuzi bacibwa amande angana na 30% y’uko bagurishije amabuye arimo imyanda, ku rundi ruhande bikaba inyungu ku bayabagurira.
Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye hatumizwa inama yahuje abakura n’abagurisha amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda kugira ngo bungurane ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo uru rwego rukore neza, rurusheho kungura abarukoramo.
Imibare ivuga ko kugeza ubu, uru rwego rukorwamo n’abantu barenga gato 40,000.
Mu mwaka wa 2021 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda Miliyoni $ 516 z’amadolari avuye kuri miliyoni $ 124.9 mu mwaka wa 2020.
Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro u Rwanda rukorana n’amahanga buri mu moko atandukanye ariko cyane cyane Gasegereti, Coltan, Wolfram na Zahabu.
Hakiyongeraho n’amabuye y’amabengeza (gemstones), lithium, beryl, n’ayandi.
Ubusanzwe zahabu yo mu Rwanda icukurwa muri Nyungwe no mu Karere ka Gicumbi mu mirenge nka Miyove n’ahandi.
Imibare itugaragariza ko ingano y’amabuye y’agaciro twohereza mu mahanga yiyongereye cyane cyane bitewe n’ibiciro byagiye byiyongera.
Imibare igaragaza ko ibuye rya Gasegereti ariryo ryiyongereye cyane kurusha andi mabuye.
Iyi mibare yavuye kuri toni 2500 agera kuri toni 3700 hagati y’umwaka wa 2020 na 2021.
Amabuye hafi ya yose acukurwa mu Rwanda aragurwa.
Aha birumvikana ko agurwa aba ari amabuye yashoboye gutunganywa, ni ukuvuga ya yandi angana na 40% yaraye atangajwe n’Ikigo kibishinzwe.
Ku byereyeke zahabu, inyinshi icukurwa mu ishyamba rya Nyungwe.
Irimo ni nyinshi ariko kuyicukura bibangamirwa n’uko ishyamba rya Nyungwe rigomba kubungwabungwa kuko ari Pariki.
Ku isoko, zahabu bayipima mu gipimo bita ‘ounce’ wagereranya n’amagarama.
Ifite agaciro gahindagurika buri segonda.
Ubusanzwe zahabu y’u Rwanda nyinshi igurishwa muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Imibare mu minsi ishize twahawe n’Ikigo cy’ubucukuzi bwa Mini na Petelori ivuga ko zahabu u Rwanda rucukura rukayohereza hanze yiyongera kubera ko mu mwaka wa 2020 rwacukuye Toni 5.9 ifite agaciro ka Miliyari Frw 342.5 n’aho mu mwaka wakurikiyeho wa 2021 rucukura Toni 6.3 ifite agaciro ka Miliyari Frw 346.2.
Intego ni uko mu mwaka wa 2024 ruzacukura rukanohereza hanze amabuye afite agaciro ka Miliyari 1.5 $.
Ubusanzwe igihugu cya mbere ku isi gicukura zahabu nyinshi ni Afurika y’Epfo.
Raporo yakozwe n’Ikigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kiga iby’amabuye y’agaciro ari ku isi yitwa The Mineral Industry of Africa 2016 ku ipaji ya 11 handitse ho ko Afurika y’epfo ari yo ifite nyinshi igakurikirwa na Ghana hagakurikiraho Sudani.
Kuri Diyama Botswana iza ari iya mbere igakurikirwa na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.