U Rwanda Rukomeje Umugambi Wo Gutunga Icyogajuru Cy’Itumanaho

Mbere gato y’uko hatangira Inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu itumanaho, Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yasinyanye n’Ihuriro mpuzamahanga ry’abahanga mu byogajuru amasezerano y’imikoranire.

Ni amasezerano yitezweho kuzafasha u Rwanda guteza imbere itumanaho rikoresha ibyogajuru bizaruha serivisi ariko bikaziha n’Afurika muri rusange.

GSOA( Global Satellite Operators Association)  ni ikigo gikomatanyije ibindi bigo bikora ibyogajuru.

- Advertisement -

Ihuriro ry’ibi bigo ryakozwe hagamijwe guhuza imbaraga n’ijwi mu nyungu rusange z’abakora ibyogajuru.

Intego kandi ni ugufasha abafata ibyemezo bya politiki kumenya uko isi iteye binyuze mu kubaha amakuru y’uko ku isi ibintu byifashe haba mu burezi, ubuzima, imibereho y’abaturage, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi, uko ubukungu burutanwa mu bihugu by’isi n’ibindi.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2019( hari muri Gashyantare) nibwo u Rwanda rwatangiye kuvuga rweruye ko rufite umugambi wo gutunga icyogajuru.

Ndetse muri icyo gihe hari amakuru yavugaga ko hari icyogajuru cy’u Rwanda kiri gukorerwa mu Buyapani ariko COVID-19 yadutse ku isi no mu Rwanda by’umwihariko kitararangira.

Hagati aho hari icyumba u Rwanda rwahawe mu cyogajuru kiri hejuru mu kirere cy’ahitwa Guyana, icyo ‘cyumba cy’ikoranabuhanga’ kikaba giha ibice byo ku Nkombo uburyo bwo kwakira murandasi mu buryo bworoshye.

Buriya buryo buzafasha gukwirakwiza murandasi no mu yandi mashuri yo hirya no hino mu gihugu yagorwaga no kwiga ndetse no gukoresha ikoranabuhanga bitewe na murandasi irandaga.

U Rwanda rwabashije kugera kuri icyo cyumba k’ubufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho cyitwa ‘One Web’.

Icyo gihe Minisiteri ifite ikoranabuhanga mu nshingano zayo yavuze  ko kugira ngo murandasi igere ku kirwa cya Nkombo hakoreshejwe uburyo bwo kunyuza intsinga munsi y’amazi ku ntera ya kilometero 16 byasaba nibura miliyoni ebyiri n’igice z’amadorali ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyari ebyiri na miliyoni 212.

Mu mwaka wa 2019 imibare yatangwaga na Minisiteri y’Ikoranabuhanga yavugaga ko murandasi mu mashuri yisumbuye iboneka mu mashuri 525 (angana na 40%), naho mu mashuri abanza ikaboneka mu mashuri 2,800 (angana na 14 %).

Ubusanzwe ibyogajuru by’itumanaho ni ibyuma byoherezwa mu kirere ku butumburuke bwa kilometero 35,900 ubaze uturutse ku murongo mbariro wa Equator.

Ibyogajuru biba biri hejuru ku bilometero 35 birenga uvuye ku isi

Icyogajuru cy’itumanaho gishinzwe guhuza aho amajwi aturutse n’aho amajwi yoherejwe hatandukanye ku isi.

Ayo majwi( ondes) yakirwa na telefino, radio, murandasi ndetse n’ibikoresho bya gisirikare.

Ku Bunani mu mwaka wa 2021, ni ukuvuga taliki 01, Mutarama, mu kirere hari ibyogajuru mu itumanaho bigera ku 2,224.

Amajwi byohereza biri mu kirere byakirwa ku isi binyuze mu byuma biba byarahashinzwe bitwa satellites dishes.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version