Mu Kwizihiza Isabukuru Y’Imyaka 30, CANAL+ Yadabagije Abakiliya Bayo

Sosiyete icuruza amashusho, CANAL+  iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze iha serivisi abatuye  Africa. Mu kwishimira iyi sabukuru yadabagije abakiliya bayo ndetse yorohereza buri Munyarwanda wese wifuza kuba umukiliya wayo.

CANAL+ yatangiye gukorera muri Afurika mu mwaka wa  1992. Icyo gihe yatangiye ikorera Senegal. Yari  ifite shene imwe gusa.

Mu 1998, CANAL+ yongereye umubare w’amashene yatangaga muri Afurika, ava kuri imwe agera kuri 20.

Nyuma y’aho gato ni ukuvuga mu mwaka wa 2012 nabwo umubare wavuye kuri 20 ukagera ku mashene 100.

- Advertisement -

Magingo aya, CANAL+ yongereye amashene yayo kuko arenga 200 ari mu ngeri zitandukanye harimo imyidagaduro, siporo, cinema, ibyegeranyo, amakuru asanzwe n’andi menshi atandukanye.

Mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 30, ubu abakiliya basanzwe batunze dekoderi ya CANAL+ bashyizwe igorora kuko iyo umukiliya aguze ifatabuguzi nkiryo aheruka kugura ahita ako kanya ahabwa iminsi 30 y’ubuntu yo kureba amashene yo ku ifatabuguzi ryisumbuye kuryo yaguze.

Ahita yinjira  no muri Tombola ishobora kuzamuhesha amahirwe yo gutsindira ifatabuguzi ry’UBUNTU ry’amezi 30.

Si ibyo gusa kuko Umunyarwanda wifuza gutunga dekoderi ya CANAL+ ubu ashobora kuyigura Frw 5,000  ndetse akanakorerwa Installation ku Frw  5,000 gusa.

Iyi poromosiyo y’akarusho ikaba izarangirana n’ukwezi kwa Kamena.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu birori byo kwizihiza iyi sabukuru, umuyobozi mukuru wa CANAL+ mu Rwanda, Sophie TCHATCHOUA yashimiye by’umwihariko abakiliya bakomeje gukoresha serivisi za CANAL+ kuva mu ntangiriro ndetse ashimangira ko batazigera bahagarika kuzana udushya twinshi mu nyungu z’abakiliya bayo.

Ati: “Imyaka 30 ni myinshi ndetse ni ikimenyetso cyerekana ko ibyo dukora abantu babishima. Ku munsi nk’uyu wo kwihiziza iyi sabukuru, ndashima cyane abakozi ndetse n’abafatanyabikorwa bacu k’ubwitange bagaragaza, ariko by’umwihariko, ndashimira abakiliya bakomeje kubana na CANAL+ kuva mu ntangiriro kugeza magingo aya.”

Umuyobozi mukuru wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA, aganira n’itangazamakuru

Uretse iyi poromosiyo yagenewe abakiliya basanzwe, ishami rishinzwe ubucuruzi ryitwa CANAL+ Business naryo ryashyize igorora amahoteli ndetse n’ibindi bigo binini byifuza gukorana nayo, aho ryagabanyije 10% ku biciro byari bisanzweho.

Ubu, Dekoderi iri kumwe n’ibikoresho byose Frw 5,000 gusa
Umukiliya wa CANAL+ uguze ifatabuguzi, ari guhabwa iminsi 30 areba amashene yisumbuyeho kandi akajya no muri TOMBOLA ashobora gutsindiramo ifatabuguzi ry’amezi 30 y’ubuntu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version