U Rwanda Rurashaka Guca Agahigo Mu Kwihaza Ku Mbangukiragutabara

Mu rwego rwo gufasha abaturage kubona imbangukiragutabara zihagije, Guverinoma y’u Rwanda yaraye igejeje ku bitaro bitandukanye imbangukiragutara 114. Intego ni uko imbangukiragutabara imwe yajya iha serivisi abaturage 20,000 mu gihe intego ya OMS ari uko ifasha abantu 40,000.

Ziriya mbangukiragutabara 114 zaje ziyongera ku zindi 80 zahawe ibitaro muri Kamena, 2024 mu gikorwa cyabereye kuri BK Arena.

Perezida Paul Kagame niwe washyizeho gahunda y’uko imbangukiragutabara zigomba kuba zihagije ku mubare runaka w’abaturage.

Hagati aho hari izindi 40 Guverinoma y’u Rwanda iteganya guha ibindi bitaro mu gihe gito kiri imbere.

Muri rusange, izo mbangukiragutabara zose zifite ibyangombwa byose ngo zifashe umurwayi ukeneye kugezwa ku bitaro.

Zirimo ikoranabuhanga rihagije ryo gukora ako kazi.

Minisitiri w’ubuzima Dr.  Nsanzimana Sabin yabwiye itangazamakuru ko intego ya Leta y’u Rwanda ari uko abaturage babona imbangukiragutabara zihagije zishobora gutabara buri wese mu gihe ubuzima bwe buri mu kaga.

Avuga ko u Rwanda ruharanira kurenza intego yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, y’uko imbangukiragutabara imwe yajya iha serivisi abaturage bari hagati ya 40,000 na 45,000.

Intego y’u Rwanda, ku rundi ruhande, ni uko iyo mbangukiragutabara izafasha abaturage 20,000 ni ukuvuga ko ibyo u Rwanda rushaka kugera ho muri uyu mujyo biri hejuru y’intego za ririya shami ry’Umuryango w’Abibumbye.

Mu mbangukiragutabara zaraye zihawe ibitaro, harimo izifite ubushobozi bwo kwita ku barwayi barembye cyane zikabikora binyuze mu ikoranabuhanga rizirimo naho izisigaye zikaba ari izo kwita ku barwayi batarembye cyane.

Icyenda muri zo nizo zifite iryo koranabuhanga rihambaye ryo kwita kuri abo barwayi bafite ubuzima buri hagati y’urupfu n’umupfumu.

Itangazo rya Minisiteri y’ubuzima rigenewe abanyamakuru ryemeza ko iminota 15 ihagije ngo imbangukiragutabara yo mu Rwanda ibe igeze ku murwayi imugeze kwa muganga.

Imbangukiragutabara yo mu Rwanda ihendutse igura hagati ya Miliyoni Frw 70 na Miliyoni Frw 80.

Ihenze yo igeza kuri miliyoni Frw 180 bitewe n’ikoranabuhanga riyirimo.

Ni imodoka zifite umuvuduko wa kilometero 80 ku isaha zikagira ikoranabuhanga ribuza ko umuntu wanyoye inzoga kuzitwara.

Zikoze mu buryo butanga amakuru ku byerekezo ziherereyemo hirindwa ko zakoreshwa ibyo zitagenewe.

Dr. Nsanzimana Sabin ushinzwe Minisiteri y’ubuzima yasabye abashoferi kwita kuri izi modoka z’ingirakamaro ku buzima bw’umurwayi, aboneraho no gusaba abandi bakoresha umuhanda kujya babererekera imbangukiragutabara zikageza abarwayi kwa muganga.

Avuga ko kutabikora ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko abatazubahiriza amabwiriza yo guha imbangukiragutabara inzira bazajya babihanirwa ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.

Hari Imbangukiragutabara 180 u Rwanda Rwitegura Kwakira

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version