Brazil: Indege Yari Irimo Abantu 61 Yasandaye

Perezida wa Brazil Lula Da Silva yatangaje ko igihugu cye kiri mu kababaro kenshi nyuma y’ihanuka ry’indege yari itwaye abantu 62 bose bakaba bapfuye.

Ni indege y’ikigo kitwa Voepass, ikaba yagize iyo mpanuka imaze igihe gito ihagurutse.

Iyi ndege ngo yagize ikibazo cya moteri

Umwe mu bahanga bamaze igihe kirekire batwara indege witwa Ross Aimer yabwiye Dailymail ko bishoboka cyane ko iriya mpanuka yatewe na moteri yagize ikibazo abapilote bakabura ukundi babigenza.

Ku rundi ruhande, yemeza ko izindi mpamvu zishobora kuba zateye kiriya kibazo zifitanye isano n’uko ibaba ry’indege ryaba ryagonze ikintu ntirishobore gukomeza kuyiha uburyo bwo kureremba mu kirere, cyangwa se indege igahura n’umuyaga ukomeye cyane.

Perezida Lula Da Silva yiyanganishije imiryango yabuze yaburiye ababo muri iyi mpanuka

Iriya ndege yo muri Brazil yagize ikibazo imaze kuzamuka metero 17,000.

Iyo mpanuka yabereye ahitwa Vinhedo muri Brazil.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version