U Rwanda Rurashaka Gukorana Na Libya

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta ari kumwe n’Umuyobozi wungirije wa RDB bari baganiriye n’abayobozi bo muri Libya ngo barebe uko u Rwanda rwakorana n’iki gihugu.

Biruta niwe uyoboye ibi biganiro

Libya ni igihugu gikize mu bukungu kamere birimo cyane cyane ku bikomoka kuri Petelori birimo na Gazi.

Nta byinshi byatangajwe ku byaganiriweho n’impande zombi.

Kuri X  handitseho ko  uruhande rwa  Libya rwari ruhagarariwe na Abdul Hamid Dbeibah uyu akaba ari Minisitiri w’Intebe wa Libya, iyoborerwa i Tripoli mu Murwa mukuru.

- Advertisement -
Abo muri Libya bahagarariwe na Abdul Hamid Dbeibah

Uyu mubano urifuzwa mu gihe hashize igihe kirekire iki gihugu kiri mu ntambara k’uburyo cyacitsemo ibice kubera intambara ikomeye yakiranze kuva Mohamar Kaddafi yishwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version